U Rwanda rwihanangirije Congo ku bw’ikinyoma yitwikiriye kigambiriye umugambi mubisha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yihanangirije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibyatangajwe na FARDC bigaragaramo gushakisha urwitwazo n’impamvu byo gushoza intambara ku Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse mu ijoro ryacyeye, rifite umutwe ugira uti “u Rwanda rwihanangirije DRC ku rwitwazo itanga rwo gushoza intambara”, rigaruka ku byatangajwe na DRC kuri uyu wa Gatatu ngo isubiza itangazo ryatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga “kandi ritarigeze ritangwa nta n’iryigeze ribaho.”

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, hasohotse itangazo ry’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko risubiza iryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku munsi wari wabanje wo ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efoma Sylvain, rivuga ko hashingiwe ku itangazo ngo ry’u Rwanda ryo ku ya 18 Nyakanga, ngo RDF yiteguye kujya muri DRC.

Nyamara nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibivuga, iri tangazo rivugwa na FARDC ko ryasohowe n’u Rwanda, ntaryigeze ribaho.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigaruka kuri uru rwitwazo rya Congo, rikomeza rigira riti “Ibi FARDC ivuga ni urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda, ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga, no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda isoza ivuga ko nk’uko byakunze kuvugwa, u Rwanda ruzakomeza gukora ibikorwa bigamije kurinda ubusugire bwarwo yaba ku butaka no mu kirere, ndetse ko rwiteguye guhangana n’icyo ari cyose kizaterwa n’intambara iri mu burasirazuba bwa DRC.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe RDF inyomoje ubutumwa bw’ubucurano yitiriwe ko ari itangazo ryari ryatambutse kuri Twiter yayo, bwavugaga ko Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ngo azohereza abasirikare mu mujyi wa Goma.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru