Amakuru mashya ku bana 10 bashenguye benshi barohamye muri Nyabarongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abana icumi (10) barohamye mu mugenzi wa Nyabarongo mu gice cyo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, imibiri yabo yose yabonetse.

Imibiri y’aba bana icumi, yabonetse yose kugeza uyu munsi ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, mu gihe kuri uyu wa Kabiri hari hamaze kuboneka ine.

Izindi Nkuru

Ibikorwa byo gushakisha aba bana byahise bitangira, haza no kwiyambazwa ishami ry’ingabo rishinzwe umutekano wo mu mazi, ari na ryo ryari ryabonye imibiri ine yari yabonetse kuri uyu wa Kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwemeje ko imibiri y’aba bana bose uko ari icumi yari yamaze kuboneka, aho yabonetse kugeza muri metero 17 z’ubujyakuzimu.

Aba bana 10 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, ubwo bari mu bwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwambuka bugana mu Karere ka Ngororero.

Nyuma y’aya makuru yababaje benshi, ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano, bihutiye kuhagera, ari nab wo hatawe muri yombi umugabo wari ubatwaye muri ubu bwato, bivugwa ko yari abajyanye mu bikorwa byo kumufasha gupakira amategura.

Uyu mugabo wahise atabwa muri yombi, yari yavuze ko bari abantu 14 na we arimo, ariko hakaza kurohorwa abana batatu muri bo, naho abandi 10 bakaba bari babuze.

Nyuma y’iyi mpanuka, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yari yatangaje ko hakurikijwe igihe cyari gishize hashakishwa aba bana, nta cyizere cyo kuba baboneka bakirimo umwuka.

Guverineri Alice Kayitesi yari yagize ati “Dukomeje ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo tube twabona imibiri yabo kuko kuba baboneka ari bazima byo ntabwo umuntu yabyizera ugereranyije n’igihe gishize.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’umunsi umwe habaye iyi mpanuka, abaturage bo muri aka gace, bari bakomeje kuza gukorera ikiriyo kuri uyu mugezi, kuko imibiri ya bamwe muri aba bana yari itaraboneka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru