Muhanga: Hatangajwe ibirambuye ku mpanuka idasanzwe yasize umubabaro ku bana 10

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, yarohamiyemo abana icumi (10) bahise baburirwa irengero, bikaba bikekwa ko bitabye Imana. Umuyobozi w’aka Karere avuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera cyangwa ntigereho kuko uwatanze amakuru akomeje kwivuguruza.

Iyi mpanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu gice giherereye mu Mudugudu wa Cyarubambire mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023.

Izindi Nkuru

Ubu bwato bwarimo abana barenga 13, bwambukaga buva mu Karere ka Muhanga bwerecyeza mu ka Ngororero, butwawe n’umugabo witwa Jean Pierre Ndababonye, we warokotse ndetse n’abana batatu mu bari muri ubu bwato.

Uyu mugabo wahise atabwa muri yombi, avuga ko atazi neza umubare w’abana yari atwaye muri ubu bwato, aho avugwaho kuba yari atwaye aba bana ngo bajye kumupakirira amategura mu Karere ka Ngororero.

Bivugwa ko bagezemo hagati mu mugezi, ubwato bw’ibiti barimo bugatangira kwinjiramo amazi kugeza aho burushijwe ingufu n’amazi, bugahita burohama.

Ni abana bari hagati y’imyaka icyenda (9) na 13 y’amavuko bose b’abahungu, mu gihe abarokotse na bo b’abahungu bari hagati y’imyaka 10 na 12. Bamwe muri aba bana bari muri ubu bwato, bari basanzwe bafitanye isano n’uyu mugabo wari ubatwaye.

 

Icyizere ntacyo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yahise ajya ahabereye iyi mpanuka, akavuga ko bigoye kuba hari icyizere ko abana barohamye baboneka bakiri bazima.

Uyu muyobozi avuga ko imibare y’aba bana barohamye ivugwa n’uyu mugabo ishobora kuba irenga cyangwa ikaba itageraho kuko amakuru atanga agenda abusanya.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko muri iyi mpanuka habashije kurokokamo batatu ndetse numusare, abandi icumi kugeza ubu ntibaraboneka, dukomeje ibikorwa byubutabazi kugira ngo tube twabona imibiri yabo kuko kuba baboneka ari bazima byo ntabwo umuntu yabyizera ugereranyije nigihe gishize.

Guverineri Kayitesi avuga ko inzego zirimo z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, ari na bwo zaganirizaga abarokotse iyi mpanuka, hakabasha kumenyekana imyirondoro y’abana bari bari muri ubu bwato ndetse n’imiryango bakomokamo.

Avuga ko aba barokotse bavuga ko amazi yinjiye muri ubu bwato bw’ibiti bari barimo, ari na byo byatumye burohama kuko bwari bwamaze kurushwa imbaraga n’amazi.

Nubwo hatangiye gukorwa iperereza ariko ikigaragara ni uko bwari ubwato butari bwujuje ibisabwa, butajyanye namabwiriza yashyizweho ajyanye ningendo zo mu mazi, ubundi dusaba ko ari ubwato buba bufite moteri, ababugendamo bafite ubwirinzi bambanye Life Jacket.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru