Hagaragajwe ikije gukemura burundu ibibazo byakunze kuvugwa mu byiciro by’Ubudehe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ihugu ivuga ko igiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzagaragaza imibereho y’umuturage n’ibyo atunze n’ibyo yinjiza, ku buryo bitazongera kuba ngombwa ko umuntu amenya icyiciro cy’Ubudehe abarizwamo. 

Imyaka 12 irashize u Rwanda rushyizeho gahunda yo gufasha abaturage hashingiwe ku byiciro by’imibereho yabo hagendewe ku byiciro by’Ubudehe byashyizweho muri 2013, kugeza ubu imaze kuvugururwa inshuro eshatu.

Izindi Nkuru

Ibi byiciro by’Ubudehe byatangiriye ku mazina atandatu (umutindi nyakujya, umutindi, umukene, uwifashije, umukungu n’umukire), muri 2015; aya mazina yasimbujwe imibare kuva kuri 1 kugeza kuri 4.

Nyuma y’imyaka itanu, ni ukuvuga muri 2020; iyi mibare na yo yasimbujwe inyuguti eshatu. Biva kuri A bigera kuri E.

Izo mpinduka zimwe zaterwaga n’uko amazina yateraga ipfunwe abaturage. Amavugurura aheruka yatandukanije imitangire ya serivisi za Leta ndetse n’ibi byiciro by’Ubudehe.

Icyakora ngo ubu bagiye kuzana izindi mpinduka zidashingira ku byo umuntu yinjiza nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Ubutgetsi bw’Igihugu ushinzwe imibeho y’abaturage, Kayigana Godfrey.

Yagize ati “Hari sisitemu turimo kubaka izajya ijyamo amakuru y’abantu bose, yenda kumera nk’amakuru twafataga mu byiciro by’Ubudehe, ariko aho bitaniye ntabwo ari ukuvuga ngo tugufate tugushyire aha undi tumushyire ahandi, ahubwo ni ukumenya ngo wowe uteye ute? Umuryango wawe ugizwe n’abantu bangahe? Abashobora gukora ni bangahe? Mwinjiza ibingana iki? Musohora ibingana iki? Noneho iyo sisitemu igahura n’iy’ubutaka, ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, ikigo gishinzwe ubwiteganyirize, Banki Nkuru y’Igihugu, iya LODA na Minisiteri y’Ubuzima.

Niba dushyizemo indangamuntu yawe turahita tubona ubutaka bukubaruyeho, amafaranga winjiza, utunze imodoka, amafaranga ari kuri konti no kuri telephone yawe.”

Kayigana Godfrey akomeza avuga ko izi mpinduka zizagira n’ingaruka ku musanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Ni ibintu bishobora guhinduka kuko ubu nshobora kuba ninjiza ibihumbi magatanu, ejo nibiba magana inane, sisitemu yakabaye igira icyo izamura. Niba nishyuraga ibihumbi bitatu ikaba yanzamura ikanshyira kuri bitatu na magana atanu. Nyuma y’amezi atandatu nshobora gutakaza ya mafaranga nkamanuka. Sisitemu yakabaye ivuga ngo uyu muntu yasubiye hasi, amafaranga reka tuyagabanye.”

N’ubwo atagaragaza igihe ubu buryo buzatangirira gushyirwa mu bikorwa; iyi Minisiteri ivuga ko buzakemura inenge zose zagaragaye mu miterere y’Ibyiciro by’Ubudehe bigana ku iherezo.

Babishingira ko ubugenzuzi bwakoze bwasanze mu ngo zisaga ibihumbi magana ane Leta yishyiriraga ubwisungane mu kwivuza; basanze abakwiye gufashwa ari ibihumbi ijana na bitandatu. Ibyo ngo byatewe n’uko ibyo byiciro byari byarahujwe n’imitangire ya serivisi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru