Mu Rwanda hageze Perezida wa gatatu mu minsi micye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Ethiopia, Madamu Sahle-Work Zewde, na we yageze mu Rwanda, yitabiriye Inama yiga ku ruhare rw’abari n’abategarugori mu iterambere, iteraniye i Kigali, yanitabiriwe na Perezida wa Hungary ndetse n’uwa Senegal.

Madamu Sahle-Work Zewde wageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claudine.

Izindi Nkuru

Perezida wa Ethiopia, aje mu Rwanda yitabiriye Inama Mpuzamahanga izwi nka Women Deliver, yiga ku ruhare rw’abari n’abategarugori mu Iterambere, itangizwa ku mugaragaro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Madamu Sahle-Work Zewde yaje asanga abandi Bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama, barimo Perezida wa Hungary Madamu Katalin Novák ndetse n’Umukuru w’Igihugu wa Senegal, Macky Sall wageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitandatu baturutse ku Migabane yose y’Isi, biteganyijwe ko itangizwa na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere.

U Rwanda rwakiriye iyi Nama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu Iterambere, rusanzwe ruzwiho kuba rwarageze ku rwego ruhanitse mu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore no guteza imbere abari n’abategarugori, aho bari mu myanya inyuranye irimo n’ifata ibyemezo.

Nko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubu ni 61,3%, mu gihe muri Guverinoma bagera muri 40%, no mu zindi nzego nyinshi za Leta, bakaba bagera kuri 30% nk’ihame ryihawe na Guverinoma y’u Rwanda.

Yakiriwe na Dr Uwera Claudine

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru