Bwa mbere Perezida Kagame yavuze birambuye ku bya Ukraine n’u Burusiya n’igikwiye gukorwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko impande zifite ukuboka mu ntambara iri kubera muri Ukraine, zikwiye guca bugufi, zikaganira ku cyatuma amahoro aboneka, aho gukomeza guhigana ubutwari no gutiza umurindi iyi ntambara hatangwa inkunga z’intwaro.

Perezida Kagame yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023 mu kiganiro n’itangazamukuru ubwo yari kumwe na Perezida wa Hungary, Madamu Katalin Novák, uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame avuga ko hari umusanzu abantu batanga mu biganiro-mpaka bigamije gushaka amahoro muri biriya bice, kuko iyi ntambara igira ingaruka ku Isi yose, ndetse zageze no ku Rwanda.

Avuga ko iyi ntambara yagiye ivugwaho byinshi n’Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, ndetse bikavugwa ko biyigiramo uruhare, ariko ko icyari gikwiye kuganirwaho, ari ugushaka umuti w’umuzi w’iyi ntambara.

Ati “Dushobora kuganira, dushobora gutanga umusanzu, dushobora kujya impaka ariko hari ikintu gito dushobora gukora nk’Igihugu nk’u Rwanda, ariko mu gihe yaba ari ugutanga ibitekerezo byatanga umusaruro, iteka ryose twavuga ko habanza gusuzumwa umuzi w’ikibazo.”

Avuga ko Ibihugu by’ibihangange byakunze kujya impaka, hibazwa “ni inde uri mu kuri, ni inde utari mu kuri, ariko byose birangira intambara ikomeje nk’uko imeze ubu. Bigaragara ko hari byinshi bibeshyeho kuruta ibyo batekereza ko ari ukuri.”

Akomeza agira ati “Iyo ushaka amahoro no kuyageraho, utangira guha agaciro iby’ukuri kurusha ibitari ukuri […] bitabaye ibyo, kuba bakomeza kurwana, kuba wakomeza guha intwaro z’ubwoko bwose wizeye ko uruhande rumwe ruzatsinda urundi, bishobora kuzafata igihe kinini, kandi ingaruka na zo zifite igiciriro kinini.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko impande ziri muri ibi bibazo, zikwiye kureba kure kuko iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka ziremereye, zikareba icyo zikura muri iyi ntambara n’icyo zihomberamo.

Avuga ko hakunze kubaho impaka ngo Igihugu kimwe cyateye ikindi, abandi bakavuga ko cyagiteye kubera impamvu runaka, ariko ko impaka nk’izi zikwiye guhagarara hakarebwa icyageza ku mahoro.

Ati “Bakeneye kuba baca bugufi bakicara hamwe bakabanza bagatuza ubundi bakareba inzira zabafasha kugera ku mahoro, kandi natwe tukareka gukomeza kugirwaho ingaruka n’ibiri kuba hariya.”

 

U Burayi busa nk’ubumaze kwibagirwa

Perezida wa Hungary, Madamu Katalin Novák, na we wagarutse kuri iki kibazo, yavuze ko igikenewe cya mbere ari amahoro.

Ati “Kandi kuba ndi hano mu Rwanda, nakumva neza impamvu amahoro ari ingirakamaro. Dusa nk’aho twatese mu Burayi kuba tumaze igihe nta ntambara nyinshi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira.

Abantu basa nk’abashaka kwibagirwa uburyo intambara igira ingaruka, bashaka kwibagirwa igisobanuro cyo kubura ubuzima, icyo bisobanuye kuba umubyeyi yabura abana be, kuba abagore babura abagabo babo, ubu ni byo turi kubona muri Ukraine.”

Perezida wa Hungary, Madamu Katalin Novák avuga ko nk’Igihugu ayoboye bifuza ko iyi ntambara yo muri Ukraine, yahagarara mu gihe cya vuba, hakabaho ibiganiro.

Yavuze ko impande ziri muri iyi ntambara, zikwiye gutekereza by’igihe kirambye, zikareba ingaruka izasiga kuruta kumva ko zakomeza guhigana ubutwari.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru