Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Afurika: Ikindi Gihugu cyatangiye inzira ikuriraho inzitizi Perezida kutiyamamariza manda ya 3

radiotv10by radiotv10
17/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Afurika: Ikindi Gihugu cyatangiye inzira ikuriraho inzitizi Perezida kutiyamamariza manda ya 3
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihumbi by’abaturage bateraniye mu murwa mukuru wa Centrafrique i Bangui, mu gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwamamaza amatora ya kamarampaka y’Itegeko Nshinga rivuguruye rizemerera Perezida uriho kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

Aya matora ateganyijwe ku itariki 30 z’uku kwezi kwa Nyakanga, azemerezwamo ingingo yo kuvugurura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Perezida Touadera yasabye abaturage ba Repubulika ya Santarafurika ko bakwiye gushishoza kuri iyi ngingo cyane cyane urubyiruko, kuko ari yo igena ahazaza h’Igihugu.

Ati “Uyu munsi ndashaka gusaba abasore n’abakobwa n’Igihugu. Aya matora ya kamarampaka, ni yo abaha amahirwe yo kwihitiramo ahazaza heza h’Igihugu. Ubwo rero ntimukwiye gutuma aya mahirwe yo kwihangira Repubulika nshya, abaca mu myanya y’intoki.”

Ibikorwa byo kwamamaza aya matora, biteganyijwe kuzarangira ku itariki 28 Nyakanga, habura iminsi ibiri ngo amatora nyirizina abe.

Tariki 10 z’uku kwezi, Perezida Faustin-Archange Touadéra yagejeje imbanizirizamushinga y’iri Tegeko Nshinga rivuguruye ku nteko Ishinga Amategeko.

Iri Tegeko Nshinga niritorwa, rizahita rikuraho imipaka ya manda zitarenze ebyiri Umukuru w’Igihugu yabaga yemerewe kwiyamamariza, ahubwo rimuhe ububasha bwo kwiyamamariza na manda ye ya gatatu ari na yo ya nyuma.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Harakekwa icyatumye umuhanzi Nyarwanda ajyanwa kwa muganga igitaragaranya

Next Post

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze birambuye ku bya Ukraine n’u Burusiya n’igikwiye gukorwa

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Perezida Kagame yavuze birambuye ku bya Ukraine n’u Burusiya n’igikwiye gukorwa

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze birambuye ku bya Ukraine n’u Burusiya n'igikwiye gukorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.