Thursday, July 30, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Nyabugogo: Polisi yakoze akazi katoroshye ubwo imodoka itwara abagenzi yafatwaga n’inkongi

Nyabugogo: Polisi yakoze akazi katoroshye ubwo imodoka itwara abagenzi yafatwaga n’inkongi

Imodoka itwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, yafatiwe n’inkongi y’umuriro i Nyabugogo, ariko Polisi itabara bwangu itarakongoka irayizimya.

Iyi modoka ya bisi ya kompanyi itwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ya Jali, yafashwe n’inkongi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi ihereye mu gice cy’inyuma ku mapine y’inyuma, bamwe mu bamenyereye iby’imodoka bakavuga ko bishobora kuba byatewe n’ubushyuhe bw’imodoka.

Uwari ahabereye iyi mpanuka, yabwiye RADIOTV10 ko nta mugenzi wahiriye muri iyi modoka cyangwa ngo agirire ikibazo kuko Polisi yatabaye bwangu ikazimya iyi modoka itarafatwa n’umuriro ibice byinshi byayo.

Polisi yahagobotse

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 10 =