Nyabugogo: Umukobwa wicuruza yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamanye n’umusore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa bivugwa ko yicuruza, yafashwe n’uburwayi bwo kubura umwuka ubwo yari mu gikorwa cyo gutera akabariro n’umusore wari umujyanye mu macumbi (Lodge) ahazwi nko kwa Mutangana i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa bivugwa ko asanzwe akora akazi ko kwicuruza, yari yazanywe n’umusore mu masaha y’umugoroba ubwo hariho imvura nyinshi, ubundi bajya kugira uko bigenza muri ariya macumbi.

Izindi Nkuru

Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko ubwo bari bamaze amasaha umunani bari mu gikorwa cyo mu buriri, abari hafi y’aho aba bari baryamye, bagiye kumva bumva uwo mukobwa avuza induru ataka mu buryo budasanzwe, bahita bajya gutabara.

Bamwe mu bakorera hafi y’iri cumbi, bavuga ko uyu mukobwa yaheze umwuka kubera gutera akabariro gusa bakaba batazi niba byatewe no kwishima cyane bikamurenga cyangwa ari byaturutse ku ngufu nyinshi z’umusore.

Umwe mu bari hafi aho, yabwiye Igihe ko uriya mukobwa yari yazanywe n’umusore washakaga kwimara imbeho yo muri ako kavura, bikaza kurangira ibyari ibyishimo bivuyemo ibyago.

Uyu mugabo yavuze ko uwo musore yakoze ako kazi ko mu buriri n’imbaraga nyinshi noneho umukobwa arataka asa nk’ubura umwuka, ni bwo abakoramo amasuku batabaje tubona imodoka ije kumutwara.”

Undi muturage na we wari hafi aho yagize ati “Twabonye bamunyuza aha bamworoshe amashuka ari gutaka cyane biradutungura.”

Mukandori T. Grace uyobora Umurenge wa Muhima, we yavuze ko amakuru bahawe n’ubuyobozi ari umugore wagize ikibazo cy’uburwayi bw’Igisukari (Diabetes) bagahita bamuhamagariza imbangukiragutaraba.

Gusa amakuru yamenyekanye nyuma, ni uko uyu mukobwa yaje koroherwa nyuma y’uko ajyanywe kwa muganga agahabwa ubutabazi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru