Igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muri Africa: Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Ghazouani wa Mauritania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu ruzinduko yari yagiriye muri Mauritania, Perezida Paul Kagame na mugenzi we uyobora iki Gihugu, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani; ku ngingo zinyuranye zirimo igikenewe kugira ngo ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara muri Africa biranduke.

Uru ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yatangiye ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, yarusoje kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame wagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, bagarutse ku ngingo zinyuranye.

Umvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire yagarutse ku byagarutsweho muri ibi biganiro abakuru b’Ibihugu bombi bagiranye.

Ati “Cyane cyane ku kibazo cy’umutekano ku Mugabane wa Afurika. Perezida Kagame yamuganirije ku by’u Rwanda n’ingabo z’u Rwanda ziri gukora muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique, bemeranyije ko igisubizo cy’umutekano kizaboneka ibihugu bya Afurika byishyize hamwe ngo bikorane mu kubona igisubizo.”

Stephanie Nyombayire kandi yavuze ko muri uru ruzinduko, Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye arimo azatuma sosiyete y’ingendo z’indege ya RwandAir izatangira kwerecyeza muri Mauritania mu minsi iri imbere.

Abakuru b’Ibihugu kandi bayoboye isinywa ry’amasezerano anyuranye arimo ayashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande.

Aya masezerano arebana n’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo imikoranire mu bya politiki, ikoranabuhanga, ubukungu ndetse n’umuco.

Ibihugu byombi kandi byemeranyijwe imikoranire mu ngeri zinyuranye zirimo umutekano, ubucuruzi, uburezi, ubucukuriz bw’amabuye y’agaciro netse n’ubuhinzi.

Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, yari ari kumwe n’abayobozi bamwe bo muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we wa Mauritania
Ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu byarimo na bamwe mu bayobozi ba Guverinoma ku mpande zombi
Abakuru b’Ibihugu bayoboye isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi

RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru