Mu bice by’imirenge itandukanye y’umujyi wa Nyagatare, byashyizwemo imihanda mishya. Ibi bikorwa muri gahunda yo guteza imbere uyu mujyi cyane ko ari umwe muri itandatu yahawe ipeti ryo kunganira kigali. Abatuye n’abakorera muri uyu mujyi, bavuga ko isura yawo yahindutse bagereranije n’uko wari umeze. Ibi babishingira ko urujya n’uruza rworohejwe n’iyi mihanda. Ariko nanone ngo hari abo biri kugiraho ingaruka.
Umwe mu baganiriye na RADIOTV10 ati” nibyo iyi mihanda itarakorwa imigenderanire n’ubuhahirane byari ikibazo,kuko n’abanyeshuli n’abarimu bazaga buzuye ibyondo “
Undi ati: “imihanda uko yubakwa ninako ibibanza bya hano I Nyagatare bihenda bitagutma ababyubaka bataboneka ,twe ducuruza tugakikizwa n’ibigunda.”
Kuri iyi ngingo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ntibuhakana iki ahaturage bafata nk’ikibazo. Gusa bo babibona nk’amahirwe kubaturage bafite ibibanza byegerejwe iyi mihanda.
David Claudian Mushabe, uyobora aka karere. Ati”kuba ibibanza bihenda nibyo kuko iterambere iyo rije n’agaciro kaho hantu kariyongera,abafite ibibanza ni inyungu zabo kuko bashobora kubigurisha,abadashaka kubigurisha tuzabahuza n’amabanki bakorane babone uko babyubakamo.”
Ubuyobozi bw’aka karere bushimangira ko mubyiciro 2 byatangiye muri 2016 _2021.kugeza bauzaba bamaze kubaka imihanda ingana n’ibilometero 18.1. Izi nyubako zizarangira zitwaye miliyarI 12.248 Frw. Kuri ubu ngo bari kwitegura icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga.