Nyagatare: Uwavugwagaho kuryamana n’abagore b’abandi birakekwa ko yishwe n’abagabo babo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, yitabye Imana bikekwa ko yishwe ku mugambi w’abagabo byavugwaga ko yajyaga abasambanyiriza abagore.

Urupfu rwa nyakwigendera witwa Valens, wari utuye mu Mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Nyarurema muri uyu Murenge wa Gatunda, rwamenyekanye mu mugoroba wo ku ya 05 Kamena 2022

Izindi Nkuru

Rusakaza Alphonse uyobora Umurenge wa Gatunda, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazi, gusa hakaba hari umwe umaze gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Yavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yishwe akaswe ijosi n’abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi.

Yagize ati “Uwo nyakwigendera yasambanyaga umugore w’abo bamwishe, bakomeza bagirana amakimbirane.

Rusakaza avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yishwe nabo bantu ubwo bahuriraga mu kabari.

Ati Birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka.”

Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa.

Andi makuru aturuka muri aka gace, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n’umugore w’umugabo ukekwaho kumwivugana kuko umugore we yari yaramwibwiriye ko yari asigaye abana na nyakwigendera.

Uyu nyakwigendera wari waramaze kwiyambaza inzego ngo azigaragarize ko arengana, yishwe mbere yuko aburana kuri ibi birego.

RADIOTV10

Comments 2

  1. NDAYISENGA Fulgence says:

    Ese ndibaza, nkumuntu iyo akoze icyaha nkicyi cy’ubwicanyi burenze, Ahantu abari cg yahungiye aba nyumva amezate? Gusa mana inzego zibishinzwe zidufashe zikurikirane abo bagizi ba nabi kd RIP kuri Valens nihanganisha n’umuryango wabuze uwabo.
    Gov. ikurikirane abo bagizi banabi

  2. PEN says:

    Abo bagabo bose ni ibigoryi. Valens usambanya abagore babandi asize abakobwa beza bagumiwe bari hanze aha apfuye ari ikigoryi. Uwo mugabo nawe wananiwe kwitwara neza murugo bakamwinjirana akabura guhana umugore we akajya kwambura abantu ubuzima ni ikigoryi. Uwo mugore we uca inyuma umugabo akanabyigamba kumugabo mbuze icyo mwita. Uwo mugabo w’igihubutsi niba kwihangana bimunaniye yagombaga kwica iyo ngirwamugore kuko ntaho bavugako iyo ngegera yishwe yafashe nyamugore kungufu. Nyamugore niwe wamwihaga!!

Leave a Reply to NDAYISENGA Fulgence Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru