Hamenyekanye uwasimbuye umunyamakuru M.Irene uherutse gusezera kuri Televiziyo yakoreraga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M.Irene uherutse gusezera kuri Televiziyo yakoreraga, yamaze kubona umusimbura na we usanzwe azwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro byumwihariko ibitambuka kuri YouTube Channel.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize, nib wo Umunyamakuru M.Irene yasezeye Isibo TV yari amaze igihe akorera mu kiganiro kizwi nka The Choice Live aho yakoranaga na mugenzi we Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter.

Izindi Nkuru

M.Irene wanakoraga ibiganiro byatambukaga kuri YouTube Channel yitwa The Choice Live, icyo gihe yari yatangaje ko atangiye urugendo rushya bityo ko abantu batazongera kubona ibiganiro bye kuri iyi YouTube Channel ndetse no kuri Televiziyo Isibo.

Nyuma yuko uyu munyamakuru amaze iminsi agaragara mu biganiro kuri YouTube Channe ye bwite, ubu yamaze kubona umusimbura ku nshingano yahoranye kuri Isibo TV no kuri YouTube Channnel ya The Choice Live ari we Jean Nepo Jina Langu wamenyekanye cyane na we kuri YouTube Channel byumwihariko izwi nka Afrimax TV.

Uyu munyamakuru wakiriwe mu kiganiro Sandu Choice cyatambutse mu ijoro ryo ku Cyumweru, yahawe ikaze n’umunyamakuru Phil Peter usanzwe ayobora iki kiganiro cyanakoragamo M.Irene.

Jean Nepo umaze imyaka 10 mu mwuga w’Itangazamakuru, yavuze ko ku nshuro ya mbere ajya kuri microphone za Radio hari muri Kanama 2012 akorera icyahoze ari ORINFOR ubu yabaye RBA akora mu Mutara.

Jean Nepo ubu winjiye mu bakoze ba Isibo TV, yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo iyi RBA, Family TV, muri BTN ari na yo yavuyemo ahita ajya muri AFRIMAX TV.

Uyu munyamakuru yizeje abakunzi n’iki gitangazamakuru gishya agiye gukorera ko azabagezaho ibibasusurutsa.

Yagize ati “Icyo mbizeza izo mbaraga ndazifite, imitekerereze imeze ndayifite, meze neza muri rusange, iyo meze neza ubwo ikiza gukurikira ni akazi, ni ukubaha bya byishimo na ya makuru n’ibiganiro bimeze neza.”

Jean Nepo Jina Langu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru