• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Barashinja Gitifu gukuraho ‘Mudugudu’ bitoreye akimika uwe

radiotv10by radiotv10
05/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Barashinja Gitifu gukuraho ‘Mudugudu’ bitoreye akimika uwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Mudududu umwe wo mu Kagari ka Karama, mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bitoreye umuyobozi w’Umudugudu, ariko Gitifu w’Akagari akamukuraho, agashyiraho uwari watsinzwe amatora, mu gihe we avuga ko yabonye uwatowe afite ikibazo cyo mu mutwe.

Abaturage bavuga ko byabatunguye kuko uyu muyobozi washyizweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, mbere y’amatora yari umukuru w’Umudududu, ariko habaye amatora ntibamutora, ari na yo mpamvu  batunguwe no kubona ari kubayobora kandi yaratsinzwe amatora.

Umwe mu baturage yagize ati “Byaratubabaje cyane kubona twitorera umuyobozi w’Umudugudu bakamukuraho bagashyiraho utaratsinze amatora, ntabwo byadushimishije na gato, nibadutegurire amatora niba banenga uwo twatoye, ariko bareke kudushyiriraho umuyobozi wari waratsinzwe amatora.”

Aba baturage bavuga ko niba uriya Muyobozi bitoreye yarakoze amakosa, batanze ko abibazwa, ariko ko mu gushyiraho umusimbura, na byo bakwiye kubigiramo urugare.

Undi muturage ati “Mu gihe hagiye kujyaho umusimbura bakabaye baha umwanya abaturage bakagira uruhare mu kwemeza ubayobora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama, Mukandebe Marie Louise uvugwaho gufata iki cyemezo kitanyuze abaturage, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gushyiraho undi muyobozi w’Umudugudu kuko yabonaga uwatowe n’abaturage afite ikibazo.

Yagize ati “Abaturage baba bafite ukuntu bica ibintu, kugira ngo bipfe, nk’umuyobozi ngomba kureba ibipfa nkabikemura. Abaturage bari batoye ufite uburwayi bwo mu mutwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, avuga ko ishyirwaho ry’ubuyobozi mu Mudugudu rigomba kugirwamo uruhare n’ubuyobozi bufatanyije n’abaturage.

Ati “Umuyobozi ugiyeho uwo ari we wese aba agiriyeho gukorera abaturage, twabizeza ko ntakibazo bagomba kugira, hagiye gusuzumwa harebwe icyakorwa.”

Abaturage bavuga ko batumva ukuntu bitoreye umuyobozi agakurwaho batabizi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney avuga ko bagiye kubikurikirana

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 9 =

Previous Post

BREAKING: Perezida Kagame yashyize abayobozi mu myanya itandukanye

Next Post

Ubucamanza bw’u Rwanda bwahishuye ikibuteye impungenge kirushaho gukomera uko imyaka ishira

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ubucamanza bw’u Rwanda bwahishuye ikibuteye impungenge kirushaho gukomera uko imyaka ishira

Ubucamanza bw’u Rwanda bwahishuye ikibuteye impungenge kirushaho gukomera uko imyaka ishira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.