Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abacururiza muri santere ya Kigeme yo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko mu buryo butunguranye bari gufungirwa inzu z’ubucuruzi bwabo kuko batashyizeho amapavi, mu gihe ubuyobozi buvuga ko batabitungujwe kuko ari bo babyisabiye.

Izi nzu z’ubucuruzi zisabwa gushyirwa amapavi ku nkengero zazo, ni izegereye umuhanda wa kaburimbo, aho abazicururizamo batangiye gufatirwa ibyemezo.

Izindi Nkuru

Aba baturage bagaragaza ko gusukura santere yabo hubakwa amapave batabyanze kuko ari byiza, ariko ko byakabaye bikorwa babanje kubaha igihe cyo kubyitegura dore ko binjiye mu bihe bibasaba gusohora amafaranga menshi.

Umwe ati “Twagiye kubona tubona muri santere yose ku nzu z’ubucuruzi bakwijeho impapuro zanditseho ko dufungiwe ubucuruzi bitewe nuko nta mapave yubatse imbere y’inzu ducururizamo.

Akomeza agira ati “byaradutunguye kuko nta gihe babanje kuduha cyo kubyitegura. Bakabaye babanza bakaduteguza dore ko muri ibi bihe turi gushaka  amafaranga y’abanyeshuri  ndetse no gushaka imbuto yo gutera dore ko ari ibihe by’ubuhinzi

Undi ati “Ntabwo twanze isuku, ariko nibaduhe igihe cyo kubyitegura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Gasaka Furaha Guillaume ravuga ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gusukura Umurenge w’umugi.

Amara impungenge aba baturage buvuga ko ishyirwa mu bikorwa ryacyo rishobora kuzababangamira, akavuga ko ntawuzahutazwa.

Ati “Ntabwo navuga ko twabahaye igihe gito, kuko ni bo babyihitiyemo, gusa hari abatarabyumvise neza, tugerageza kubakebura tubibutsa ko bagomba gushaka ibikoresho kugira ngo batangire.”

Uyu muyobozi akomeza avuga  ko uyu Murenge wa Gasaka uri mu mujyi wa Nyamagabe, ari nayo mpamvu hari ibikorwa by’iterambere bitandukanye by’umugi biri gukorerwamo.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru