“Ndashaka kuba Kagame”- Umuhanzi ukunzwe yasohoye indirimbo ireba buri Munyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Nemeye Platini P. yashyize hanze indirimbo yise ‘Ijana ku ijana’, igaruka ku bikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Paul Kagame byagejeje u Rwanda ku iterambere ritangarirwa na buri wese, aho uyu muhanzi asaba buri Munyarwanda gufatira urugero kuri Perezida.

Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho, aho uyu muhanzi Platini P. aba yambaye umupira wanditseho amagambo agira ati Ndashaka kuba Kagame, ari na yo magambo agaruka kenshi muri iyi ndirimbo.

Izindi Nkuru

Ni indirimbo itangira mu nyikirizo, igira iti Ndashaka kuba Kagame imuhira iwacu mu Rwanda, ndashaka kuba Kagame aho mba ndetse naho nkorera. Ndashaka kuba Kagame mpeshe ishema Umunyarwanda wese.

Mu mashusho yayo kandi, hagaragaramo Perezida Paul Kagame ari mu bikorwa binyuranye, nko kuba ayoboye inama zikomeye, ahandi ari mu bikorwa nk’Umuganda n’ibindi by’iterambere.

Platini akomeza aririmba agaragaza zimwe mu nzego zishimangira ibyagezweho kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Aho agira ati Mu mashuri imbere cyane, mu buvuzi ni imbere cyane, umutekano ni imbere cyane, ruratera ntiruterwa sha. Namahanga arabibona ko dutsinda, umuturage ku isonga.

Uyu muhanzi akomeza atanga ubutumwa, agira inama buri wese mu rwego akoramo ko akwiye kugendera ku rugero rwiza rwa Perezida Paul Kagame, ku buryo buri muntu ibyo akora, agomba kubikora neza ijana ku ijana.

Muri iyi ndirimbo, Platini akomeza avuga ko Umunyarwanda uzitwara neza, akuzuza neza inshingano ze, azaba ari gutera ikirenge mu cya Perezida Paul Kagame.

Ati Nzaba Kagame nimba inyangamugayo, nzaba Kagame ninanga amacakubiri.

Platini ashyize hanze iyi ndirimbo habura igihe kitageze ku mwaka, ngo mu Rwanda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse na Perezida Paul Kagame akaba aherutse kwemeza ko aziyamamaza, kuko icyizere akomeza kugaragarizwa n’Abanyarwanda, na we atabatenguha, akaba yiteguye kuzabakorera igihe cyose azaba akibishoboye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru