Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

“Ndashaka kuba Kagame”- Umuhanzi ukunzwe yasohoye indirimbo ireba buri Munyarwanda

radiotv10by radiotv10
22/09/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
“Ndashaka kuba Kagame”- Umuhanzi ukunzwe yasohoye indirimbo ireba buri Munyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Nemeye Platini P. yashyize hanze indirimbo yise ‘Ijana ku ijana’, igaruka ku bikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Paul Kagame byagejeje u Rwanda ku iterambere ritangarirwa na buri wese, aho uyu muhanzi asaba buri Munyarwanda gufatira urugero kuri Perezida.

Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho, aho uyu muhanzi Platini P. aba yambaye umupira wanditseho amagambo agira ati “Ndashaka kuba Kagame”, ari na yo magambo agaruka kenshi muri iyi ndirimbo.

Ni indirimbo itangira mu nyikirizo, igira iti “Ndashaka kuba Kagame imuhira iwacu mu Rwanda, ndashaka kuba Kagame aho mba ndetse n’aho nkorera. Ndashaka kuba Kagame mpeshe ishema Umunyarwanda wese.”

Mu mashusho yayo kandi, hagaragaramo Perezida Paul Kagame ari mu bikorwa binyuranye, nko kuba ayoboye inama zikomeye, ahandi ari mu bikorwa nk’Umuganda n’ibindi by’iterambere.

Platini akomeza aririmba agaragaza zimwe mu nzego zishimangira ibyagezweho kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Aho agira ati “Mu mashuri imbere cyane, mu buvuzi ni imbere cyane, umutekano ni imbere cyane, ruratera ntiruterwa sha. N’amahanga arabibona ko dutsinda, umuturage ku isonga.”

Uyu muhanzi akomeza atanga ubutumwa, agira inama buri wese mu rwego akoramo ko akwiye kugendera ku rugero rwiza rwa Perezida Paul Kagame, ku buryo buri muntu ibyo akora, agomba kubikora neza “ijana ku ijana.”

Muri iyi ndirimbo, Platini akomeza avuga ko Umunyarwanda uzitwara neza, akuzuza neza inshingano ze, azaba ari gutera ikirenge mu cya Perezida Paul Kagame.

Ati “Nzaba Kagame nimba inyangamugayo, nzaba Kagame ninanga amacakubiri.”

Platini ashyize hanze iyi ndirimbo habura igihe kitageze ku mwaka, ngo mu Rwanda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse na Perezida Paul Kagame akaba aherutse kwemeza ko aziyamamaza, kuko icyizere akomeza kugaragarizwa n’Abanyarwanda, na we atabatenguha, akaba yiteguye kuzabakorera igihe cyose azaba akibishoboye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 3 =

Previous Post

Ibyagaragaye ubwo hatabururwaga umubiri w’umuhanzi wari ukunzwe muri Afurika byateye urujijo

Next Post

Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye

Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.