Ibyagaragaye ubwo hatabururwaga umubiri w’umuhanzi wari ukunzwe muri Afurika byateye urujijo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubiri w’umuhanzi w’Umunya-Nigeria MohBad, wataburuwe kugira ngo upimwe hamenyekane icyahitanye uyu musore, hagaragara ibimenyetso bigaragaza ko ashobora kuba yarashyinguwe akirimo umwuka.

Abataburuye umubiri w’uyu muhanzi, bavuze ko wari ugifite amaraso bigaragara ko yari akiri mashya, bavuze ko MohBad ashobora kuba yarashyinguwe ari muzima.

Izindi Nkuru

Bavuze kandi ko basanze umubiri we utarangirika bikomeye nk’uko bisanzwe iyo umuntu ataburuwe yarashyinguwe.

Ibi byose biri gutuma abakunzi b’umuhanzi Mohbad ndetse n’abakurikiranira hafi imyidagaduro muri Nigeri, bavuga ko uyu musore yashyinguwe agihumeka.

Kugeza ubu kandi umuhanzi Naira Marley mugenzi wa nyakwigendera, ni we uri gushyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu rupfu rwa MohBad.

Abahanzi nka Davido, Rema, na Olamide; bari gusaba Leta ya Nigeria Gutanga ubutabera ku muryango wa Mohbad.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru