Nyamagabe: Ngo ruswa iravuza ubuhuha mu z’ibanze, udafite icyo aha umuyobozi nta serivisi ahabwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage batuye mu Mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Nyamagabe, baratunga agatoki abayobozi bo mu nzego z’ibanze kubaka ruswa ku buryo hari bamwe bimwe serivisi kuko batagize icyo bapfundika abayobozi.

Iki kibazo kigarukwaho cyane n’abaturage bo mu Mirenge itegereye Umujyi wa Nyamagabe, bavuga ko hari benshi bajya kwaka serivisi bagatahira aho atari uko badasanze abayobozi badahari ahubwo ari uko babuze amafaranga yo guha abayobozi.

Izindi Nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi, ntibatinya gushyira mu majwi umuyobozi wabo bavuga ko afatanyije n’abandi bayobozi bo mu Midugudu babarembeje kubera kubaka ruswa.

Umwe mu baganiriye n’Umunyamakuru wa RADIOTV10, yagize ati “Guhera mu Midugudu ugakomeza mu Kagari no ku Murenge ni ho ibyo bibazo bya ruswa byusiriza.”

Uyu muturage avuga ko kandi aba bayobozi batanabona n’umwanya wo gukora kuko “birirwa banywa amabyeri za Primus na za Mutzig noneho wa wundi ufite ikibazo yazajya ku Murenge bakamutera utwatsi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Rukundo Valens wagarutsweho cyane n’aba baturage, avuga ko ari ukumusebya.

Ati “Ibyo ni ugusebanya, iyo umuntu hari serivisi atakemuriwe ni bwo ibyo bizamuka ariko iyo ruswa ivugwa yo ntayihari rwose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeli Hildebrand ntahakana ko ibi bibazo bya ruswa bishobora kubaho ati “Twemera ko abayobozi dufite mu nzego z’ibanze harimo abashobora kugira intege nke bakaka ruswa ariko igihe cyose tubimenye ni ugushakashaka ikintu cyatuma abaturage batakwa ruswa.

Yibukije abaturage ko “batagomba kugura serivisi bahabwa ko n’igihe cyose batswe ikiguzi cya serivisi bahabwa bagomba kubimenyesha urwego rukuriye rwa rundi ruri kwaka ikiguzi cya serivisi.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru