Nyamagabe: Umupadiri umaze amezi 5 abuhawe yasezeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Padiri Emmanuel Ingabire wakoreraga umurimo w’Ubwihayimana muri Paruwasi ya Kitabi muri Diyoseze ya Gikongoro, yasezeye nyuma y’amezi atanu ahawe ikanzu y’Ubusaseridoti.

Uyu Musaseridoti wo muri Diyoseze ya Gikongoro, yari yahawe Ubupadiri tariki 21 Kanama 2021 aho yakoreraga umurimo wo kwiha Imana muri Paruwasi ya Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Izindi Nkuru

Ikinyamakuru Kinyamateka gishingiye kuri myemerere ya Kiliziya Gatulika, tunakesha iyi nkuru, gitangaza ko uyu wari Umupadiri ubu yamaze gusezera kuri uyu murimo wo gukorera Imana ndetse n’indi mirimo yose bijyana.

Padiri Ingabire Emmanuel yanditse ibaruwa ndende asezera kuri uyu muhamagaro yari yinjiyemo, anagaragaza ko atawusezeye kuko awanze.

Muri iyi baruwa, Padiri Ingabire Emmanuel avuga ko yagize uburwayi bw’umugongo agasaba Musenyeri ubushobozi n’uruhusa bwo kujya kwivuza ariko akamwirengagiza.

Muri iyi baruwa hari aho agira ati “Aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza.”

Padiri Ingabire Emmanuel avuga ko yaje gufata umwanzuro wo kujya kwivuza ku giti cye ariko ko Musenyeri yakomeje kumutera umugongo kandi ari we wari ukwiye kumuba hafi nk’umubyeyi we.

Yari amaze amezi atanu ahawe Ubusaseridoti

Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021, undi Mupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri.

Muri iyi baruwa ya Fidèle de Charles Ntiyamira wari Umusaseridoti, yavugaga ko yiyemeje gusezera kuko yifuza gushinga umuryango.

Yanavugaga kandi ko azakomeza gukorera Imana mu bundi buryo atari ubwo gusoma misa kuri aritari ntagatifu no mu mwambaro w’Ubupadiri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru