Kayiranga Azalie wo mu kagari Gitwa mu murenge wa Gihombo akurikiranyweho kwica umuhungu we witwaga Habyalimana Michel wari umaze igihe afite uburwayi bwo mu mutwe nyuma yo gufatanya n’abandi bantu kumuboha akaza gupfa bikaza gutahurwa n’abaturanyi.
Byabereye mu mudugudu wa Ruboreza ku ya 30 Mutarama 2026, ubwo amakuru yamenyekanaga ko uyu musore w’imyaka 35 wabanaga na se gusa yashizemo umwuka nyuma y’uko ise yari yitabaje abandi bantu ngo bamumufashe kubera ubwo burwayi bwatumaga yiruka bigatuma bamuzirika amaboko nk’uko umuturage wahaye amakuru radio&TV10 abivuga.
Agira ati “ Yabwiye abaturage baraza baramumufasha baramuboha bamushyira mu nzu, abo bantu bamaze kuhava biza kumenyekana ko yapfuye”.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gihombo Niyitegeka Jerome avuga ko ukekwa atigeze atabaza ubuyobozi ko yagize ikibazo cyangwa ngo atakire abaturage ikaba ari imwe mu mpamvu zituma akekwaho kwihekura.
Gifitu Jerome ati “Bikekwa ko ise yagize uruhare mu urupfu rwe kuko ari we wenyine babanaga mu nzu . Igituma akekwa ni uko atigeze agaragaza ko umwana we hari ikibazo kidasanzwe yagize ngo atabaze”.
Abaturanyi b’uyu muryango ni bo bajekumenya ko aya makuru nyuma yo kugira amakenga bakeka ko muri uru rugo habayemo ikibazo, icyakora basanga nta bikomere biri ku murambo wa Nyakwigendera.
Kayiranga Azalie wahise ufatwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gihombo, mu gihe ubuyobozi bw’umurenge bwemeza ko ari abandi bantu batatu nabo bari gukurikiranwa ho kugira uruhare mu rupfu rwa Michel nyuma yo gufasha ise kububoha.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10






