Nyamasheke: Byari amarira mu gushyingura umusaza n’umugore we bishwe n’uwo bibyariye abakase amajosi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusaza w’imyaka 74 n’umugore we w’imyaka 62 bikekwa ko bishwe n’umwana bibyariye wabasanze aho bari batuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bashyinguwe mu gahinda kenshi aho abana babo bavuze ko umuvandimwe wabo wabiciye ababyeyi na we yari akwiye kwicwa.

Ba nyakwigendera bashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki indwi Kanama 2022 mu irimbi rya Gahondo riherereye mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo.

Izindi Nkuru

Ni umuhango waranzwe n’amarira menshi byumwihariko ku bana ba banyakwigendera babuze ababyeyi babo bombi umunsi umwe kandi bishwe n’umwo bonse rimwe.

Abaturanyi babo na bo amarira yari yose kuko bashenguwe n’iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe aba babyeyi, gikozwe n’umwana wabo.

 

Ukekwa yafashwe ari kwidegembya

Uyu mugabo akekwaho kwica ababyeyi be barimo Se wari ufite imyaka 74 na nyina w’imyaka 62, bombi bishwe tariki 06 Kanama 2022 aho bikekwa ko bakaswe amajosi n’uyu mwana wabo wabasanze aho bari batuye mu Mudugudu wa Gakomeye mu Kagari ka Kigarama muri uriya Murenge wa Kanjongo.

Akimara gukora aya mahano, uyu mugabo yahise atoroka ariko ku bufatanye bw’inzego n’abaturage batangira kumushakisha aho yaje gufatirwa mu gasantere ka Karambi gaherereye mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi.

Yafashwe ku makuru yatanzwe na mubyara we wamubonye muri aka gasantere ari kwidegembya anafite amaraso ku mubiri we, agahita amenyesha abandi baturage ko uwo mwene wabo ari gushakishwa kuko yishe ababyeyi be.

Abaturage bahise bamugota bamubaza ahavuye ayo mararo yari amuriho, ahita abemerera ko yishe ababyeyi be, ni ko guhita bahamagaza inzego zihita zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Ntendezi.

Nyirahaguma Dative, umwana wa ba nyakwigendera akaba umuvandimwe w’ukekwa kwica aba babyeyi, yagize ati “Yamubonye kuri kariya gasantere k’ubucuruzi afite mu ntoki icupa ry’inzoga yitwa Ngufu, agiye kwishyura irindi cupa ry’umutobe yari aguze ngo avange agende anywa, amutungira abaturage agatoki, bamugezeho babona afite amaraso ku birenge, bamubajije asubiza atazuyaje ko asize akoze ishyano, yaraye yishe ababyeyi be bombi.”

Uyu muvandimwe w’ukekwaho kubicira ababyeyi, avuga ko akimara gufatwa yigambye ko yishe abantu babiri mu gihe yari afite umugambi wo kwivugana bane.

Avuga ko iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’umuvandimwe we na we cyari gikwiye kumugiraho ingaruka zikomeye ku buryo na we yari akwiye kuvanwa ku Isi [tubibutse ko igihano cy’urupfu kitari mu mategeko y’u Rwanda].

Ati “Yari akwiye kugenzwa nkuko yagenje ababyeyi bacu, na we tukamushyingurana na bo […] Kubona umwana asogota nyina na se kuriya, agahabwa igihano kitangana n’ibyo yakoze, aramutse acitse Gereza ntiyaza akatumara? Ubu rero bagiye kujya birirwa bamucungiye umutekano agaburirwa ibigori na Leta. Aho yashyize ababyeyi bacu se bo bagiye kubirya?”

Amakuru avuga ko uyu mugabo yishe ababyeyi be kubera ibibazo bari bafitanye bishingiye ku makimbirane y’imitungo kuko ba nyakwigendera bari baramubujije kugurisha umunani bari baramuhaye.

Uyu mugabo ngo yahoraga ahamagara ababyeyi be ababwira azaza akabica kuko bamwangiye ko agurisha umutungo we.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru