Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Hatahuwe umugabo wari warakoreye umugore we iby’iyicarubozo

radiotv10by radiotv10
06/06/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyamasheke: Hatahuwe umugabo wari warakoreye umugore we iby’iyicarubozo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenege wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukorera umugore we ibikorwa by’iyicarubozo, yari yaraboheye mu nzu amaguru n’amaboko, akamufungirana, bimenyekana nyuma y’iminsi itanu.

Uyu mugabo witwa Munyandekwe utuye mu Mudugudu wa Kanombe mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Mahembe, yatahuwe kuri uyu wa Gatatu, ari na bwo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afunguye kuri sitasiyo ya Gihombo.

Hari hashize iminsi itanu akoze iki gikorwa cyo kubohera mu nzu umugore we, nk’uko byemejwe na Uwizeyimana Emmanuel uyobora Umurenge wa Mahembe.

Uyu muyobozi uvuga ko uyu mugabo ari umw emu bigumuye ku Itorero ry’Abadavantisiti b’umunsi wa Karindwi, avuga ko asanzwe afite imyemerere idasanzwe, aho yanakuye abana be mu ishuri, ngo avuga ko ibyo mu Isi byose bifite inenge, bagomba gutegereza ibyo mu Ijuru.

Avuga kandi ko ari na byo byatumye abohera umugore mu nzu kuko yarwaye, aho kugira ngo amujyane kwa muganga, akamubohera mu nzu, ngo kuko atamuvuriza mu Isi.

Bivugwa ko uyu mugore wari warabohewe mu nzu n’umugabo, we yigeze kugira ibibazo byo mu mutwe, mu bihe bya Covid ndetse ko umugabo we yavugaga ko ari bwo burwayi bwongeye kumufata, akaba ari na cyo cyatumye amuboha.

Gitifu Uwizeyimana Emmanuel avuga ko amakuru yamugezeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ko uyu mugabo yaboheye umugore we mu nzu.

Ati “Nahise mpamagara inzego z’umutekano dukorana tujyayo dusanga hakinze. Twahamagaye umukobwa wabo mukuru tumubaza niba koko nyina afungiye mu nzu arabyemera tumusaba gufungura tukareba.”

Uyu mukobwa mukuru w’uyu mugabo, ngo unafite imyumvire nk’iya se, yahise amumenyesha ko ubuyobozi bwabimubajijeho kuko we yari ari mu isantere aho asanzwe akorera ubucuruzi, abanza kumubuza kubafungurira, ariko baza kubimutegeka arabyemera.

Ati “Tugezemo [mu nzu] twasanze biteye ubwoba. Umugore ahambiriye amaguru n’amaboko, arambitse aho, inzara yenda kumunogonora, ahahambiriye haratangiye kubyimba cyane, icyumba ahambiriyemo umunuko ari wose kuko byose yabyikoreragaho ntasukurwe n’aho yabikoreye ntihasukurwe, mbese yarakorewe ibikorwa bya kinyamaswa.”

Ni bwo uyu mugore yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mugonero mu Karere ka Karongi kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe umugabo we bahise bamusanga mu isoko aho yari ari gucururiza, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuri Sitasiyo ya Gihombo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Perezida w’u Burusiya yaburiye Ibihugu bimurwanya anabihishurira inzira yanyuramo akabyihimuraho

Next Post

DRCongo: Hatanzwe umucyo ku gitero cy’umutwe wishe urw’agashinyaguro abaturage 16

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Hatanzwe umucyo ku gitero cy’umutwe wishe urw’agashinyaguro abaturage 16

DRCongo: Hatanzwe umucyo ku gitero cy'umutwe wishe urw’agashinyaguro abaturage 16

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.