Nyamasheke: Ingurube yariye umwana wari wasizwe n’ababyeyi be iramwica

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice wo mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yariwe n’ingurube y’iwabo yamusanze mu nzu aho yari yasizwe n’ababyeyi be bagiye ku kazi, imurya umutwe n’akaboko, arapfa.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Maseka muri aka Kagari ka Kibogora ubwo ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice, bari bamusize bajya ku kazi.

Izindi Nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yemereye RADIOTV10 ko ibi byago byabaye.

Yavuze ko aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ahagana saa mbiri na mirongo ine (20:40’).

Ati “Ababyeyi baragiye basiga umwana wenyine, noneho ingurube iza kwinjira aho yari ari mu cyumba, imurya akaboko imurya n’umutwe.”

Ababyeyi b’uyu mwana aho batahiye basanze umwana wabo yitabye Imana yariwe n’iyi ngurube yari yacitse ikiraro.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma ubundi ushyingurwe n’umuryango wa nyakwigendera.

Cyimana Kanyogote Juvenal uvuga ko ubwo aba babyeyi basangaga umwana wabo yariwe n’ingurube, bahise batabaza abaturanyi, yaboneyeho kugira inama ababyeyi.

Ati “Bagomba kwita ku mutekano w’abana mu gihe bagiye kure, bakaba babasiga mu baturanyi, bakaza kubafata bagarutse.”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Tuyishimire Elie says:

    RIP nukwihangana gusa ababyeyi bumvireho

  2. Chantal says:

    I Mana imwakire mu bayo kndi ababyeyi be bakomeze kwihangana

  3. Aphrodis says:

    R I P ababyeyi buwomwana bihangane gusabibere isomo a Asian abana bonyine

Leave a Reply to Aphrodis Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru