Nyamasheke: Ntibumva impamvu isoko bamaranye imyaka 60 ritubakirwa kandi badasiba gusora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakorera mu isoko ryo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko batumva impamvu ritubakirwa kandi bo badasiba gutanga imisoro, bakavuga ko kuba ritubatse bibahoza mu gihombo ku buryo nta terambere babona imbere yabo.

Iri soko riherereye mu Kagari ka Bisumo mu Murenge wa Cyato, uretse kuba ari ikibanza gusa ndetse n’uduti tugiye dushinze ku kibanza cy’umucuruzi ubundi ahandi hose ni imbuga isanzwe.

Izindi Nkuru

Abakorera muri iri soko rizwi nko kuri Ville, bavuga ko iyo imvura iguye yangiza ibicuruzwa byabo bikabasigira igihombo gikomeye.

Makurata Kansirida ati “Nta hantu umuntu yakwikinga kandi nzana ibiribwa bikanyagirwa tukabita tukajya kugama muri ariya mazu, isoko ryahahoze kuva muri za 60.”

Akomeza agira ati “Iyo imvura iguye umuyaga uraza ugatwara amashaza kuko ni yo ncuruza, uri kubona ko twebwe nta bushobozi dufite. N’abakiriya hari igihe bataza kubera ibyondo.”

Aba bacuruzi basaba ko isoko ryabo ryakubakirwa bakabasha gukorera heza kuko ngo batanga imisoro n’amahoro.

Anicet Mutwayingabo ati “Twe dutanga ipatante kandi tukanyagirwa ubwo rero abayobozi bagakwiriye kurisakara ku buryo tutakongera kunyagirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Applonie uyemeza ko hari icyo bagiye gukora birimo inyigo kuko ngo iri isoko rimaze igihe.

Ati “Tuzahakorera inyigo nk’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo rivugururwe, rikorwe neza kuko ni isoko rifitiye abaturage akamaro kandi ubona ko rikwiriye gukorwa mu buryo burambye.”

Sitio NDOLI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru