Nzabamwita Foromina wo mu kagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri uherutse kubwirwa n’uwo abereye nyina wabo bapfaga umugabo ko ukwezi kwa kabiri kutazamusiga yishwe atewe imyumba ndeste anashinyaguriwe abarimo umugabo we n’uwo mugore bagiranaga ibibazo batabwa muri yombi mu gihe ubuyobozi busaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko ngo iyo buza kumenya ko yabwiwe atyo bwari gukumira icyaha kitaraba.
Byabereye mu mudugudu wa Gahundo mu ma saa yine z’ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 1 Gahyantare, ubwo uyu mubyeyi w’imyaka 45 yari avuye mu kabari yari yasanzemo umugabo we n’umugore yari abereye nyina wabo yashinjaga kumutwarira umugabo.
Bivugwa ko umugabo wa nyakwigendera Nsengumuremyi Francois na Kanyamibwa Bertha yari abereye nyina wabo bari basanzwe bari mu kabari, Nzabamwita abasangamo haba ugushyamirana kudakabije, umubo ataha mu rugo nyuma uyu mugore nawe atashye yicirwa mu nzira.
Umwana we witwa Rukundo Vedaste yabwiye Radio&tv10 ko yageze aho umubyeyi we yiciwe agasanga yishwe atewe ibyuma yakubiswe amabuye ku mutwe ndeste yanashinyaguriwe.
Ati “Nasanze bamwambuye ubusa, ku myanya ndangagitsina bahateraguye ibiti ari kuvirirana. Bari bamuteraguye ibyuma ndeste n’umutwe bawuhondaguye amabuye”.
Yakomeje avuga ko amakuru bahawe na nyiri akabari ari uko uyu mubyeyi agisohoka hari abantu bamusohotse inyuma barimo abasore babiri basanzwe bazwiho imyitwarire iteye inkeke ndeste n’uwo kanyamibwa yari abereye nyina wabo.
Umuyobozi w’umudugudu wa Gahundo Ngirinshuti Isaie avuga ko hari harishe igihe gito nyakwigendera abwiwe n’uwo Kanyamibwa Berutha wari nk’umwana we ko atazarenza ukwezi kwa kabiri atamweretse biturutse kugushyamirana bapfa ko uwo yatwaraga umugabo wa nyina wabo.
Mudugudu ati “Uwo bari bafitanye ikibazo ni uwo yari abereye nyina wabo wamubwiye ko bitazarenza itariki 15 z’ukwa kabiri ngo ataramwereka. Bari batonganye bapfa udutiku tw’uko ngo yaba atwara imitungo y’umugabo we, undi amubwira ko amuhaye ukwezi kwa kabiri ko hari igihe ashobora kutakurangiza”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri Harindintwali Jean Paul wemeje ko abagera kuri batatu barimo umugabo wa nyakwigendera n’uwo mugore wavuze ayo magambo bahise batabwa muri yombi, asaba abaturage kujya batanga amakuru kare mu gihe bumvise ibishobora kuganisha ku bwicanyi.
Gitifu Jean Paul ati “ Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage hari abafashwe ariko iperereza riracyakorwa ubugenzacyaha buzatubwira ibyo ari byo. Ariya magambo yabwiwe ntayo bigeze batubwira. Turagira inama abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba”.
Abantu batatu barimo umugabo wa Nyakwigendera n’uwo mugore yari abereye nyina wabo wari uherutse kumuteguza gupfa ndeste n’umusore umwe witwa Nteziryayo Jean Bosco wari muri babiri basohotse mu kabari inyuma ya Nzabamwita Foromina bahise bajyanwa gufungirwa kuri station ya Ntendezi, mu gihe undi musore muri abo babiri we kuva ejo ninjoro atarongera kugaragara.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10










