Tuesday, February 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

radiotv10by radiotv10
03/02/2026
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nzabamwita Foromina wo mu kagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri uherutse kubwirwa n’uwo abereye nyina wabo  bapfaga umugabo ko ukwezi kwa kabiri kutazamusiga yishwe atewe imyumba ndeste anashinyaguriwe abarimo umugabo we n’uwo mugore bagiranaga ibibazo batabwa muri yombi mu gihe ubuyobozi busaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe  kuko ngo iyo buza kumenya ko yabwiwe atyo bwari gukumira icyaha kitaraba.

Byabereye mu mudugudu wa Gahundo mu ma saa yine z’ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 1 Gahyantare, ubwo uyu mubyeyi w’imyaka 45 yari avuye mu kabari yari yasanzemo umugabo we n’umugore yari abereye nyina wabo yashinjaga kumutwarira umugabo.

Bivugwa ko umugabo wa nyakwigendera Nsengumuremyi Francois na Kanyamibwa Bertha yari abereye nyina wabo  bari basanzwe bari mu kabari, Nzabamwita abasangamo haba ugushyamirana kudakabije, umubo ataha mu rugo nyuma uyu mugore nawe atashye yicirwa mu nzira.

Umwana we witwa Rukundo Vedaste yabwiye Radio&tv10 ko yageze aho umubyeyi we yiciwe agasanga yishwe atewe ibyuma yakubiswe amabuye ku mutwe ndeste yanashinyaguriwe.

Ati “Nasanze bamwambuye ubusa, ku myanya ndangagitsina bahateraguye ibiti ari kuvirirana. Bari bamuteraguye ibyuma ndeste n’umutwe bawuhondaguye amabuye”.

Yakomeje avuga ko amakuru bahawe na nyiri akabari ari uko uyu mubyeyi agisohoka hari abantu bamusohotse inyuma barimo abasore babiri basanzwe bazwiho imyitwarire iteye inkeke ndeste n’uwo kanyamibwa yari abereye nyina wabo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gahundo Ngirinshuti Isaie avuga ko hari harishe igihe gito nyakwigendera abwiwe n’uwo Kanyamibwa Berutha wari nk’umwana we ko atazarenza ukwezi kwa kabiri atamweretse biturutse kugushyamirana bapfa ko uwo yatwaraga umugabo wa nyina wabo.

Mudugudu ati “Uwo bari bafitanye ikibazo ni uwo yari abereye nyina wabo wamubwiye ko bitazarenza itariki 15 z’ukwa kabiri ngo ataramwereka. Bari batonganye bapfa udutiku tw’uko ngo yaba atwara imitungo y’umugabo we, undi amubwira ko amuhaye ukwezi kwa kabiri ko hari igihe ashobora kutakurangiza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri Harindintwali Jean Paul wemeje ko abagera kuri batatu barimo umugabo wa nyakwigendera n’uwo mugore wavuze ayo magambo bahise batabwa muri yombi, asaba abaturage kujya batanga amakuru kare mu gihe bumvise ibishobora kuganisha ku bwicanyi.

Gitifu Jean Paul ati “ Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage hari abafashwe ariko iperereza riracyakorwa ubugenzacyaha buzatubwira ibyo ari byo. Ariya magambo yabwiwe ntayo bigeze batubwira. Turagira inama abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba”.

Abantu batatu barimo umugabo wa Nyakwigendera n’uwo mugore yari abereye nyina wabo wari uherutse kumuteguza  gupfa ndeste n’umusore umwe witwa Nteziryayo Jean Bosco wari muri babiri basohotse mu kabari inyuma ya Nzabamwita Foromina bahise bajyanwa gufungirwa kuri station ya Ntendezi, mu gihe undi musore muri abo babiri we kuva ejo ninjoro atarongera kugaragara.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 15 =

Previous Post

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Next Post

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Related Posts

Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique

Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique

by radiotv10
03/02/2026
0

The Government of Rwanda has sent humanitarian assistance to Mozambique following severe floods that have caused loss of life and...

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
03/02/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yibukije abantu ko kuba ababyeyi bitabaha uburenganzira bwo guhohotera abana babo,...

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

by radiotv10
03/02/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yatanze ubufasha burimo ibiribwa n’imiti nyuma y’ibiza by’imyuzure byibasiye iki Gihugu byasize abakabakaba ibihumbi 400 badafite aho...

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

by radiotv10
03/02/2026
0

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA nk’umukozi ufata amashusho, yitabye Imana....

Itangazamakuru rikwiye kwigisha uburinganire bw’abagore n’abagabo naryo riravugwamo ko bugicumbagira

Itangazamakuru rikwiye kwigisha uburinganire bw’abagore n’abagabo naryo riravugwamo ko bugicumbagira

by radiotv10
03/02/2026
0

Ubushakashatsi bw’Ikigega Mpuzamahanga gikora ubugenzuzi ku mikorere y’Itangazamakuru GMMP (Global Media Monitoring Project), bwagaragaje ko umubare w’abanyamakuru b’igitsinagore ukiri hasi...

IZIHERUKA

Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique
MU RWANDA

Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique

by radiotv10
03/02/2026
0

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

03/02/2026
Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

03/02/2026
Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

03/02/2026
Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

03/02/2026
Itangazamakuru rikwiye kwigisha uburinganire bw’abagore n’abagabo naryo riravugwamo ko bugicumbagira

Itangazamakuru rikwiye kwigisha uburinganire bw’abagore n’abagabo naryo riravugwamo ko bugicumbagira

03/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.