• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

radiotv10by radiotv10
03/02/2026
in MU RWANDA
0
Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yibukije abantu ko kuba ababyeyi bitabaha uburenganzira bwo guhohotera abana babo, nyuma yuko hari ugaragaye ahohotera umwana we kugira ngo akurure abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umubyeyi w’umugabo akubita umwana we, avuga ngo agiye kumukubita ngo arebe igihe byafata ngo ahore.

Bamwe mu bashyize ku mbuga nkoranyambaga aya mashusho, babajije inzego zirimo iz’ubutabera n’izirengera abana niba ibi bikwiye, ndetse banenga uyu mubyeyi, kuba yajyanye umwana we kuri izi mbuga nkoranyambaga yarangiza akanamuhohotera.

Ukoresha konti yitwa Intamenwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yabajije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ati “Ese ibi uyu mugabo/sore yakoreye uyu mwana si ihohoterwa? Ubu gushaka views bigiye kujya bivamo ibi koko? Ese Ubu uyu mwana ntakwiye ubutabera. Uyu mugabo nawe akaganirizwa?”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry asubiza uyu wabajije iki kibazo, yavuze ko ibi bidakwiye, kuko umwana ari uwo kubahwa.

Dr Murangira yagize ati “Umwana niyubahwe! Afite ubuzima bwite bugomba kurindwa, no ku mbuga nkoranyambaga kandi akarindwa guhohoterwa no gukoreshwa mw’igeragezwa.”

Umuvugizi wa RIB yakomeje yibutsa ababyeyi ko nubwo baba ari ab’abana babo, ariko bitabaha uburenganzira bwo kubahohotera muri ubu buryo.

Ati “Kuba umubyeyi ntibiguha uburenganzira bwo kumuhohotera. Amategeko akurikizwa kuri bose, kandi kurengera umwana ni inshingano za buri muntu.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga, bakunze kugirwa inama ko badakwiye kuzikoresha nabi, kuko hari n’igihe bisanga bakoze ibikorwa bigize ibyaha, ndetse bamwe bagiye banabikurikiranwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

Next Post

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.