Monday, September 9, 2024

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 72 yugama mu bwiherero nyamara yarabwubakiwe asaba gusanirwa inzu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Umuturanyi ati “Biragayitse kubakira umuntu ubwiherero ukanashyiramo sima aba mu nzu iva.”
  • V/Mayor abaza umunyamakuru ati “Ubwiwe niki ko arara mu bwiherero?”

Umukecuru wo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko iyo imvura iguye nijoro yugama mu bwiherero yubakiwe n’ubuyobozi abubwira ko icyaba cyiza bamusanira inzu abamo ariko bukamwima amatwi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye uyu mukecuru witwa Nyirangirumpatse Marriane utuye mu Mudugudu Kashenjari muri aka Kagari ka Karusimbi, asanga amarira ari yose.

Yamutekerereje iyi mibereho mibi arimo ituma hari igihe ajya arara mu bwiherero we n’aabuzukuru be, anyuzamo amarira akazenga mu maso.

Avuga ko iyo imvura iguye ari ku manywa ajya kugama mu baturanyi ariko yagwa nijoro akabura uko ajya kubabyutsa, agahitamo kujya mu bwiherero.

Ati “Iyo iguye ari nijoro mbyutsa abana tugafata agashitingi kari aha tukagasasa mu musarani tukiyicarira aho.”

Umunyamakuru wahise amubaza niba ibyo avuga ari ukuri, yahise amusubiza arahira ati “Imana ihoraho.” Arangije arimyoza, ahita ajya kwereka Umunyamakuru uko babigenza.

Umunyamakuru yamubajije niba batanukirwa, asubiza agira ati “None nitunukirwa tugire dute?”

Bajya mu bwiherero bagasasamo shitingi bakaba ari ho barara

Ubuyobozi bwamwubakiye ubwiherero asaba gusanirwa inzu buramutsembera

Uyu mukecuru avuga ko ubu bwiherero bajya kuraramo iyo imvura iguye, yabwubakiwe n’ubuyobozi mu gihe we yasabaga ko isakaro ryabushyizweho yarihabwa akarishyira ku nzu abamo.

Ati “Nabajije Gitifu w’Umurenge nti ‘ubu ntabwo mwambararira aya mabati mugiye gushyira ku musarani mukayampa nkayashyira aho ndyama, noneho ayo dukuyeho akajya ku musarani?’ barambwira ngo ‘ayagenewe umusarani ni umusarani’.”

Abaturanyi ba Nyirangirumpatse bavuga ko ibyakozwe n’ubuyobozi bigayitse kubona bwarubakiye uyu mukecuru umusarani ariko bukanga kumwubakira aho arambika umusaya.

Umwe ati “Nawe urebye urabona ko bigayitse, ahubwo twagaya ababibona baza kumusura ntibagire icyo babikoraho. Ngo basanze umusarani ufite agaciro kurenza inzu, urabona ko umusarani ukomeye, urimo na sima!!”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie wabaye nk’ubwira Umunyamakuru ko ibyo byo kuba uyu mukecuru arara mu bwiherero atari byo, yavuze ko iki kibazo batakizi.

Ati “Ayo makuru uduhaye abaye ari yo, dufatikanye kuko ntabwo bikwiye ko umuturage ashobora kuba atishoboye ngo abe yaba mu nzu iva hanyuma nijoro nihagera ajye kurara mu bwiherero.”

Uyu muyobozi wabajije umunyamakuru kumuha imyirondoro y’uyu mukecuru, yavuze ko bigoye kuba abayobozi bamenya abaturage bose bafite ibibazo.

Ni imvugo yumvikanamo kutuzuza inshingano kwa bamwe mu bayobozi, byanagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame uherutse kugirira uruzinduko mu bice binyuranye by’Igihugu birimo n’aka Karere ka Nyamaseheke.

Avuga ko yari yasabye ko amabati yashyizwe ku bwiherero yajya ku nzu abamo ariko baramutsembera

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts