Washington yagaragaje 20 barimo Museveni yatunganyirije umuziki bakamwambura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutunganyamuziki wamamaye mu Karere uzwi nka Washington, yagaragaje urutonde rw’indirimbo 20 yatunganyije ariko bene zo bakaba baranze kumwishyura, barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni, none yabahaye amasaha 24 ngo babe bamwishyuye ibitaba ibyo akabafatira icyemezo gikomeye.

Uyu mutunganyamiziki ufite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko abo bantu yatunganyirije imiziki bakanga kumwishyura, bagomba kumwishyura bitarenze amasaha 24 batabikora agahita asibisha ibihangano byabo ku mbuga zose biriho.

Izindi Nkuru

Mu bandi yagaragaje ko yatunganyirije imiziki ntibamwishyure, barimo abahanzi bakomeye muri Uganda nka Bobi Wine, Cindy, Radio&Weasel, Bebe Cool, Jackie Chandiru na Juliana Kanyomozi.

Aba bahanzi bafite amazina aremereye mu karere, bamenyekaniye ku bihangano byatunganyijwe n’uyu mutunganyamiziki David Washington Ebangit nkuko abivuga.

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere, Washington yasohoye inyandiko isa nk’iburira aba yakoreye umuziki ntibamwishyure ko bamwishyura mu maguru mashya.

Mu ndirimbo 20 yagaragaje yatunganyije ntaryeho n’urupfusha, harimo iya Museveni izwi nka ‘Kwezi Kwezi’, aho yavuze ko yayitunganyije yiyushye akuya.

Yagize ati “Kuva mu myaka yatambutse natunganyije imiziki yahinduriye ubuzima benshi. Nageze ku ntego nashakaga bityo rero nkeneye guhabwa ubwishyu bw’ibikorwa byanjye byose.”

Yakomeje agira ati “Abantu benshi bari gusarurira mu mbaraga zanjye natakaje ariko ndabizi neza ko Imana izahana buri wese utarazirikanye ngo anyishyure.”

Yasoje agira ati “Mbahaye amasaha 24 bakaba batangiye kunyishyura bitaba ibyo ibihangano byabo bikava ku mbuga zose z’ikoranabuhanga.”

 

Indirimbo 20 yagaragaje ko agomba kwishyurwa

  1. Don’t Cry – (Wizkid ft Goodlife)
  2. Talk and Talk (Goodlife)
  3. Ngenda Maaso (Goodlife)
  4. Juicy Juicy (Goodlife)
  5. Breath Away (Goodlife)
  6. Fire Anthem (East African Bashment Crew)
  7. Wendi (Bobi Wine)
  8. Adam ne Eva (Bobi Wine)
  9. One and Only (Cindy)
  10. Gold Digger (Jackie Chandiru)
  11. Vitamin (Lilian Mbabazi)
  12. Love Letter (Lilian Mbabazi)
  13. Kwezi Kwezi (M7)
  14. Ayokyayokya (Cindy)
  15. Ediba (Juliana Kanyomozi)
  16. Akama (Sama Sojah)
  17. Number Emu (Goodlife)
  18. Lonely (Bebe Cool)
  19. Kintu Riddim
  20. Fire Burn Dem (Bebe Cool and Dizzy Nuts)

 RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru