U Rwanda ruzohereze ingabo zitazarenga umupaka warwo-Lutundula abajijwe niba RDF koko itazajya DRC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula Apala yongeye kwemeza ko Ingabo z’u Rwanda zitari mu zizajya mu butumwa bwa EAC, ngo icyakora nirubishaka ruzohereze izizajya gucunga umupaka warwo ariko ngo ntizizakandagire muri Congo.

Christophe Lutundula yabivuze nyuma yuko Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo isinyanye amasezerano n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aha uburenganzira ingabo z’uyu muryango kujya guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa DRC.

Izindi Nkuru

Yavuze ko Ingabo za buri Gihugu zizaba zifite igice zizazakoreramo, ati “Twamaze kumvikana zone zizagenda zoherezwamo. Aho tuvugira aha u Burundi bwamaze kohereza izabwo ziri ku ruhande ruri ku mupaka wabwo ubuhuza na DRC muri Teritwari ya Uvira.”

Abajijwe ku bijyanye n’Ingabo z’u Rwanda, Christophe Lutundula yagize ati “U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo imbere ku butaka bwarwo nko ku mupaka mu gucunga Umutekano wawo. Byaba byiza. U Rwanda ntiruzinjira muri DRC.”

Yakomeje avuga ko Ibihugu nka Kenya, Uganda ndetse na Sudan y’Epfo byo bizohereza ingabo zabyo.

Ati “Kenya igiye kohereza itsinda ry’ingabo zayo ku ruhande rwa Kivu ya Ruguru byumwihariko ku gice cya Rutshuru. Uganda izohereza ingabo zayo ahasanzwe hari ibikorwa bihuriweho n’Ingabo, ni ukuvuga mu gice cya Ituri.”

Yakomeje avuga ko Sudan y’Epfo yo izohereza ingabo ku mipaka isanzwe ihuza iki Gihugu na Congo, mu majyaruguru y’icyahoze ari Intara y’Uburengerazuba.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yagaragarije izi ngabo z’Ibihugu bya EAC zigiye gufasha Congo guhashya imitwe yitwaje Intwaro ko icya mbere kizijyanye ari ukurindira umutekano abaturage, azisaba ko ibyo zizakora byose zigomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Iyoherezwa ry’izi ngabo zitarimo iz’u Rwanda, ryemejwe n’Inama z’Abakuru b’Ibihugu byose bigize EAC ariko Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buvuga ko butifuza ko zizaba zirimo RDF bushinja gufasha umutwe wa M23.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wakunze kugaragaza kenshi ko u Rwanda rudafasha uyu mutwe, yavuze ko kuba Congo itifuza ko RDF ijya gutanga ubufasha muri ibi bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, we ntakibazo abifiteho “mu gihe cyose izizajyayo zizakemura ikibazo kiri muri Congo” dore ko nubundi kujyayo kwa RDF byari kuzatwara u Rwanda ubushobozi bw’amikoro.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Hategekimana clery says:

    Izongabo zidafite R.D.F zizabyumva .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru