Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa biga mu ishuri rya ESSI (Ecole Secondaire Scientifique Islamique) Nyamirambo rizwi nko kwa Kadafi riherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bagaragaye bahuye n’ikibazo cyo kugwa hasi ubwo bari bavuye ku ishuri, bituma bamwe bakeka ko ari uburwayi bw’amayobera, gusa ubuyobozi bw’iri shuri bwemeje ko aba bana bagize ikibazo cy’ihungabana.
Iki kibazo cyagaragaye kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022 ubwo aba banyeshuri bari bavuye ku ishuri, bagahuraga n’iki kibazo bari mu muhanda bataha.
Umwe mu baturage babonye aba bana ubwo bahuraga n’iki kibazo, yabwiye RADIOTV10 ko ubwo yari ari kwigendera mu bice biherereyemo iri shuri i Nyamirambo, yabonye umwana umwe muri aba banyeshuri yikubita hasi.
Uyu muturage avuga ko yahise abwira abanyeshuri bagenzi b’uyu kumufata ndetse na we akajya kubafasha bakamuterura bakamushyira ku ruhande.
Yagize ati “Mu gihe tukimufata turi kumwegeka ku gasima kari aho, nahindukiye mbona undi na we afashwe gutyo araguye, ndebye hirya mbona n’abandi benshi bari kugwa, ngiye kumva numva abanyeshuri baravuze bati ‘birongeye birongeye’.”
Uyu muturage yavuze ko yamenye amakuru ko iki kibazo cyatangiye gufata aba bana ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Umuyobozi w’ishuri rya ESSI Nyamirambo, Nyamuturano Abdou, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo gishingiye ku ihungabana ryaturutse ku gikorwa cyo Kwibuka cyabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 03 Kamena 2022.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka cyari cyabere kuri iri shuri, cyatangiwemo ibiganiro bitandukanye birimo ibyagarutse ku mateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda.
Nyamuturano Abdou yavuze ko ubwo habaga iki gikorwa cyo kwibuka, abana 11 bahuye n’ikibazo cy’ihingabana bagafashwa n’abajyanama ndetse n’abaganga b’iri shuri.
Yavuze ko iri hungabana ryongeye kuba ku bandi bana bane kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena ubwo bari bavuye ku ishuri.
Uyu muyobozi w’iri shuri yavuze ko aba bana bahuye n’iki kibazo bari bakiri hafi y’ishuri, bagahita basubizwayo kugira ngo bitabweho n’ivuriro ry’ishuri ndetse ko uyu munsi ku wa Gatatu tariki 08 Kamena bagarutse gukurikirana amasomo.
RADIOTV10
Bangi!!!!