Abarimu babiri barimo uwari ukuriye ahakorerwaga ibizimani bya Leta, mu Karere ka Nyanza, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubakurikiranyeho ibyaha birimo kumena ibanga ry’akazi kubera gushyira hanze bimwe mu bizamini.
Aba barimu babiri bakekwaho gushyira hanze ibizamini byakorwaga ubwo abanyeshuri basoza amashuri abanza bariho bakora ibya Leta mu kwezi gushize.
Aba barezi bafungiye kuri station ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize tairki 29 Nyakanga 2022.
Ibyaha bakekwaho byakozwe mu bihe bitandukanye hagati ya tariki ya 18 na 19 Nyakanga 2022, ubwo umwe muri bo wari ukuriye ahakorerwaga ibizamini kuri Ishuri ribanza rya Kavumu, yafotoye ibizamini akabyoherereza mugenzi we.
Uwo yabyoherereje na we yanze kubyihererana, ahubwo ahita abishyira muri groupe ya WhatsApp ihuriwemo n’abarimu barenga 400 kandi icyo gihe ibizamini bya Leta byariho bigikorwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko aba bombi bakurikiranyweho icyaha kumena ibanga ry’akazi ndetse n’icyaha cyo kohereza ubutumwa budakenewe.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 158: Kumena ibanga ry’akazi
Umuntu wese umena ibanga kandi ashinzwe kuribika, ku mpamvu z’akazi, z’umwuga cyangwa z’idini, yaba akiri mu kazi cyangwa yarakavuyemo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Icyakora, ntibyitwa kumena ibanga:
1.Iyo itegeko riteganya cyangwa ryemera kumena ibanga ry’akazi;
2.Ku muntu uha amakuru inzego z’ubutabera.
Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga
Ingingo ya 37: kohereza ubutumwa budakenewe ivuga ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko atarenze atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
RADIOTV10