Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Agapfundikizo k’ikaramu katumye iwabo w’umwana wari ku ishuri hataha inkuru mbi

radiotv10by radiotv10
15/06/2023
in MU RWANDA
0
Nyanza: Agapfundikizo k’ikaramu katumye iwabo w’umwana wari ku ishuri hataha inkuru mbi
Share on FacebookShare on Twitter

Agapfundikizo k’ikaramu kishe umwana w’imyaka icyenda ubwo yakamiraga ari ku ishuri mu masomo ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yahitanywe n’agapfundikizo k’ikaramu ubwo yari ku ishuri, akagahekenya agakinisha, agahita akamira.

Aho kugira ngo kamanuke kagana mu nda, kahise kayobera mu muyoboro w’ubuhumekero, ari na yo ntandaro yo kuba yahise yitaba Imana.

Nyakwigendera witwa Dushime Patrick, yigaga muri Groupe Scolaire Nyarutovu, ishuri riherereye mu Kagari ka Ngwa mu Murenge wa Mukingo.

Kayigi Ange uyobora Umurenge wa Mukingo, yemeje aya makuru ababaje, avuga ko uyu mwana yitabye Imana ku bw’impanuka y’agapfundikizo k’ikaramu.

Yagize ati “Yakamize karayoba aho kunyura mu nzira y’ibiryo, kanyura mu nzira y’ubuhumekero, karahafunga ntiyabona uko ahumeka.”

Ubuyobozi bwa GS Nyarutovu, na bwo bwemeje ko bagize ibi byago, buvuga ko uyu mwana akimara kumira agapfundikizo bihutiye kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gatagara, na ho bahise bamwohereza mu Bitaro bya Nyanza, ariko bikarangira yitabye Imana.

Kabayiza Louis uyobora iri shuri, yavuze ko nyuma y’uko nyakwigendera aguye mu Bitaro bya Nyanza, hategerejwe ko akorerwa isuzuma rya nyuma, kugira ngo umuryango we umushyingure.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Bwa mbere America yavuze ku Munyarwanda wafashwe wari warashyiriweho 5.000.000$

Next Post

Amavubi yarahiriye kumwenyuza Abanyarwanda amanutse aho agomba gucira impaka (AMAFOTO)

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi yarahiriye kumwenyuza Abanyarwanda amanutse aho agomba gucira impaka (AMAFOTO)

Amavubi yarahiriye kumwenyuza Abanyarwanda amanutse aho agomba gucira impaka (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.