Agapfundikizo k’ikaramu kishe umwana w’imyaka icyenda ubwo yakamiraga ari ku ishuri mu masomo ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.
Uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yahitanywe n’agapfundikizo k’ikaramu ubwo yari ku ishuri, akagahekenya agakinisha, agahita akamira.
Aho kugira ngo kamanuke kagana mu nda, kahise kayobera mu muyoboro w’ubuhumekero, ari na yo ntandaro yo kuba yahise yitaba Imana.
Nyakwigendera witwa Dushime Patrick, yigaga muri Groupe Scolaire Nyarutovu, ishuri riherereye mu Kagari ka Ngwa mu Murenge wa Mukingo.
Kayigi Ange uyobora Umurenge wa Mukingo, yemeje aya makuru ababaje, avuga ko uyu mwana yitabye Imana ku bw’impanuka y’agapfundikizo k’ikaramu.
Yagize ati “Yakamize karayoba aho kunyura mu nzira y’ibiryo, kanyura mu nzira y’ubuhumekero, karahafunga ntiyabona uko ahumeka.”
Ubuyobozi bwa GS Nyarutovu, na bwo bwemeje ko bagize ibi byago, buvuga ko uyu mwana akimara kumira agapfundikizo bihutiye kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gatagara, na ho bahise bamwohereza mu Bitaro bya Nyanza, ariko bikarangira yitabye Imana.
Kabayiza Louis uyobora iri shuri, yavuze ko nyuma y’uko nyakwigendera aguye mu Bitaro bya Nyanza, hategerejwe ko akorerwa isuzuma rya nyuma, kugira ngo umuryango we umushyingure.
RADIOTV10