Abaturage barimo abatishoboye n’abirukanywe muri Tanzania batujwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko inzu zabo zangiritse ariko bakaba barabuze uburyo bwo kuzisana kuko bambuwe ibyangombwa byazo nyamara bari babihawe ariko bidateye kabiri bakabyamburwa.
Aba baturage batujwe mu Mudugudu wa Nyesonga mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma, bavuga ko babanje guhabwa ibyangombwa by’inzu, ariko bakaza kubyamburwa, none ubu nta burenganzira bazifiteho.
Mukakarangwa Yozefa ati “Inzu yanjye yarasenyutse, mba nayishyizeho amabuye hejuru irenda gusenyuka, ngize amahirwe bansanira.”
Bamwe bavuga ko banakwisanira, ariko kuko batazifiteho uburenganzira ntacyo bazikoraho, kuko bambuwe ibyangombwa byazo.
Undi ati “Ibyangombwa barabiduhaye nanjye barabimpa, hashize iminsi baraza barabinyambura bavuga ko bagiye kubikosora none twategereje ko babiduha turaheba. Ubu ntitwemerewe gusana kuko gusana bisaba ko uba ufite icyangombwa kikwemerera gusana kandi ntibakiguha udafite icyangombwa cy’ubutaka.”
Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Kigoma, Munyakazi Emmanuel wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, avuga ko bazasanira aba baturage.
Ati “Buri mwaka tureba inzu zangiritse tukazisana. Abo baturage na bo tuzareba uko zimeze tuzisane.”
Ku byangombwa by’ubutaka byambuwe aba baturage, uyu muyobozi yagize ati “Bahawe ubufasha na Leta bakubakirwa birakigwaho kuko ushobora kubibaha bakagurisha inzu, ni yo mpamvu tugomba gutegereza itegeko cyangwa amabwiriza cyane ko inzu ziba zubatse mu butaka bwa Leta.”
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10