Mu cyuzi giherereye mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatoraguwe umurambo w’umuntu utaramenyekana, waramaze kwangirika ku buryo kumumenya byagoranye.
Umurambo w’uyu musore watoraguwe mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024 muri iki cyuzi cya Bishya giherereye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Kavumu.
Amakuru y’uyu murambo wabonetse mu cyuzi, yamenyekanye ubwo umusore yanyuraga kuri iki cyuzi, akabonamo umurambo, agahita amenyesha inzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, na Polisi y’u Rwanda, zihutiye kuhagera.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo hakorwe isuzuma rya nyuma.
Bizimana Egide uyobora Umurenge wa Busasamana, avuga ko nyakwigendera atahise amenyekana, kuko nta cyangombwa bamusanganye mu myenda, ndetse ko n’umubiri wari waratangiye kwangirika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Busasamana, Bizimana yagize ati “Imyirondoro ya nyakwigendera ntiramenyekana, gusa ni gitsinagabo.”
Inzego z’iperereza kanzi zahise zitangira kurikora, kugira ngo hamenyekane umwirondoro wa nyakwigendera, ndetse n’icyo yaba yarazize.
RADIOTV10