Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Ikiyaga gihangano cyabazaniye ibibazo none n’ibyo bizejwe byakurikiwe n’igihirahiro

radiotv10by radiotv10
06/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyanza: Ikiyaga gihangano cyabazaniye ibibazo none n’ibyo bizejwe byakurikiwe n’igihirahiro
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage 50 bahinga mu gishanga cya Bishya kiri mu rugabano rw’Imirenge ya Rwabicuma na Busasamana mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bamaze imyaka irindwi bishyuza indishyi za Miliyoni 32 Frw z’imyaka yabo yangijwe n’ikiyaga gihangano kinifashishwa n’uruganda rw’amazi.

Iki kiyaga gihangano cyaje kwegurirwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) kugira ngo kijye cyifashishwa mu gukusanya amazi atunganywa n’uruganda wa Mpanga.

Bamwe mu bafite imitungo yiganjemo imyaka yarengewe n’aya mazi, bavuga ko bamaze igihe kitari gito biruka ku ndishyi bemerewe batarahabwa.

Umwe muri bo yagize ati “Twahingagamo imyaka yose, huzura harimo imyaka irarengerwa, baravuga ngo bazatubarira ibyangijwe twishyurwe, twarategereje turaheba.”

Undi ati “Imyaka irindwi irashize bahora batubwira ngo tuzishyurwa twarategereje turaheba. Turasaba ko twakwishyurwa mafaranga y’imitungo yacu yangijwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko hari harabayemo amakosa ku rutonde rwari rwoherejwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’Isukura WASAC, ariko ngo kuri ubu byarakosowe ku buryo iki kibazo kigiye gukemuka.

Ati “Twarababariye bigeze muri WASAC basanga hari ibibura barabigarura kugira ngo bikosorwe. Kuri ubu byamaze gukosorwa.”

Abaturage bishyuza aya mafaranga bagera muri mirongo itanu (50) aho bose hamwe bishyuza amafaranga angana na miliyoni 32 Frw.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + four =

Previous Post

U Rwanda rwasubije America ku birego by’ibinyoma yarushinje gukorera muri Congo

Next Post

Umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuganirwaho hanagaragazwa uko uhagaze

Related Posts

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko amatiyo y'amazi meza anyura mu Mudugudu...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

IZIHERUKA

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge
IMIBEREHO MYIZA

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

09/12/2025
Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

08/12/2025
Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuganirwaho hanagaragazwa uko uhagaze

Umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuganirwaho hanagaragazwa uko uhagaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.