Nyanza: Ikiyaga gihangano cyabazaniye ibibazo none n’ibyo bizejwe byakurikiwe n’igihirahiro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage 50 bahinga mu gishanga cya Bishya kiri mu rugabano rw’Imirenge ya Rwabicuma na Busasamana mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bamaze imyaka irindwi bishyuza indishyi za Miliyoni 32 Frw z’imyaka yabo yangijwe n’ikiyaga gihangano kinifashishwa n’uruganda rw’amazi.

Iki kiyaga gihangano cyaje kwegurirwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) kugira ngo kijye cyifashishwa mu gukusanya amazi atunganywa n’uruganda wa Mpanga.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bafite imitungo yiganjemo imyaka yarengewe n’aya mazi, bavuga ko bamaze igihe kitari gito biruka ku ndishyi bemerewe batarahabwa.

Umwe muri bo yagize ati “Twahingagamo imyaka yose, huzura harimo imyaka irarengerwa, baravuga ngo bazatubarira ibyangijwe twishyurwe, twarategereje turaheba.”

Undi ati “Imyaka irindwi irashize bahora batubwira ngo tuzishyurwa twarategereje turaheba. Turasaba ko twakwishyurwa mafaranga y’imitungo yacu yangijwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko hari harabayemo amakosa ku rutonde rwari rwoherejwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’Isukura WASAC, ariko ngo kuri ubu byarakosowe ku buryo iki kibazo kigiye gukemuka.

Ati “Twarababariye bigeze muri WASAC basanga hari ibibura barabigarura kugira ngo bikosorwe. Kuri ubu byamaze gukosorwa.”

Abaturage bishyuza aya mafaranga bagera muri mirongo itanu (50) aho bose hamwe bishyuza amafaranga angana na miliyoni 32 Frw.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru