Nyanza: Ubushinjacyaha bwasabiye Aba-Islam baregwa iterabwoba gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasubitse uru rubanza ruregwamo abayoboke ba Islam batanu baregwa ibyaha birimo Iterabwoba ku nyungu z’idini.

Izindi Nkuru

Inteko y’Ubushinjacyaha iburana muri uru rubanza, yasabye uru rukiko guhamya ibyaha aba bayoboke b’idini ya Islam, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe mu gihugu.

Ubushinjacyaha bwasabiye ibi bihano abaregwa nyuma yo gusobanura ko ibimenyetso byose byagaragaje abaregwa bakoze ibyaha bashinjwa.

Bwagarutse ku itsinda ryitwa HIZB-UT-TAHRIR ryarimo aba baregwa baherebwagamo inyigisho z’ubuhezanguni ndetse bunerekana ibitabo bitatu bifashisha muri izo nyigisho.

Umwunganizi wa Nizeyimana Yazid umwe mu baregwa, Me Napoleon Munyeshema yahise yaka ijambo avuga ko kuzanwa kw’ibitabo nk’ibimenyetso nta gishya ko ahubwo byari kuba bishya iyo Ubushinjacyaha buza bwerekana ko abaregwa bari bafite amakarita, amabendera n’ibindi birango ry’ishyirahamwe naho ibitabo byatanzwe n’umuryango utari uwa Leta wemewe na RGB bityo Ubushinjacyaha ntibutinze urubanza.

Umushinjacyaha yahise avuga ko uruhande rw’abaregwa atari rwo rugomba gutanga umurongo w’ibyo Ubushinjacyaha buzana mu rukiko.

Umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha ati “Ntabwo tugomba kuzana ibyo ashaka ahubwo ntiyiregure kubyo twazanye.”

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko hari inama nkuru y’umuryango w’Abayisilamu yari yahuje inzego za Leta n’ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda hafatirwamo imyanzuro ko abantu basengeraga mu rugo bagomba guhagarara iyo myanzuro yafashwe mu mwaka wa 2016.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inyigisho zatangirwaga kwa Yazid Nizeyimana zari zigamije ubutagondwa.

Me Napoleon Munyeshema wunganira Yazid yangeyeho ko ibyo Ubushinjacyaha burega umukiliya we nta bimenyetso bufite. Ati “Ntabwo HIZB-UT- TAHRIR ari umutwe w’iterabwoba kuko utarwanya ahubwo wigisha amategeko ya Islam n’ay’intumwa y’Imana.”

Me Napoleon yakomeje avuga ko uwo yunganira nta ngabo, nta nambara yakoresheje kandi abo bari kumwe ari abaturage basanzwe ku buryo batashobora guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda kuko bwubakitse neza.

Ati “Nta gikorwa cy’intarambara Yazid nunganira yakoze niba yarasomye kuri internet ntibigize icyaha kuko yasomye ashaka gusobanukirwa Islam birushijeho.”

Me Mbonyimpaye Elias wunganira Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar, Nizeyimana Yazid na Rumanzi Amran yavuze ko abo yunganira batigeze bajya muri HIZB-UT- TAHRIR ari naho ikibazo nyamukuru kiri.

Me Kadage Laban wunganira Amran Rumanzi na we yavuze ko umukiliya we nta cyaha yakoze kandi ko Ubushinjacyaha bwamureze nta bimenyetso bifatika bufite.

Abaregwa bose bahawe ijambo, basabye kugirwa abere ngo kuko nta cyaha bakoze basabye urukiko guca imanza bashingiye ku bimenyetso bifatika nkuko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yabibasabye ubwo yatangizaga Umwaka w’ubucamanza.

Urubanza rwahise rupfundikirwa rukazasomwa tariki 20 Mutarama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru