Nyagatare: Abahinzi babonye ifumbire itanga umusaruro utubutse ariko ngo ntibabasha kuyigondera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bahinzi b’Umuceri mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko andi mafumbire bakoreshaga yagiye atakaza ubushobozi ariko ko hari iyo baherutse kubona itanga umusaruro utubutse ariko ko ihenze ku buryo badapfa kuyigondera.

Aba bahindi bo mu gishanga cya Cyabayaga giherereye mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko hari ubwoko bushya bw’ifumbire babonye butanga umusaruro mwinshi ariko ikibateye impungenge ari ibiciro byayo.

Izindi Nkuru

Umwe muri aba bahinzi agira ati “Iyo urebye amafumbire dusanzwe dukoresha, rwose amaze guhaga ubutaka bwo muri iki gishanga ku buryo nta musaruro ushimije tubona.”

Akomeza agira ati “Ariko hari ubundi bwoko bw’ifumbire bwageragerejwe hano ubona ko butuma umuceri uba mwiza cyane, kandi umusaruro ukiyongera, turayifuza mu gihe yaboneka bazayiduhe kandi ku giciro gito.”

Undi na we yagize ati “Bazayiduhe kuri nkunganire kugira ngo bitworohere kuyibona kandi byadufasha no kuzamuka mu buryo bw’amikoro kuko umusasruro waba wiyongereye amafaranga akaba menshi.”

Kayumba John umushakashatsi mu mushinga RWASIS ukora ubushakashatsi ku butaka avuga ko batangiye igerageza rigamije kwemeza iyi fumbire ku buryo ishobora kuzaboneka ku bwinshi, kandi ngo izashyirwa ku giciro kitabangamiye umuhinzi ndetse na nkunganire.

Ati “Nk’izindi nyongeramusaruro zose, iyi fumbire ubushakashatsi niburangira ikaboneka ko ari nziza rwose abaturage bazayihabwa muri nkunganire kandi ntawuzayikenera ngo ayibure.”

Aba bahinzi bavuga ko bahingaga by’amaburakindi  kubera ko Bacibwa intege  n’uko iyo bahinze bakoresheje ifumbire ya DAP basaruraga umusaruro udashimishije ariko ngo babonye iyo fumbire yo mu bwoko bwa NPK ivuguruye yatuma umusaruro uzamuka ukikuba hafi kabiri.

Umushakashatsi Kayumba John yamaze impungenge aba bahinzi

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru