• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Nyagatare: Abahinzi babonye ifumbire itanga umusaruro utubutse ariko ngo ntibabasha kuyigondera

radiotv10by radiotv10
01/12/2021
in Uncategorized
0
Nyagatare: Abahinzi babonye ifumbire itanga umusaruro utubutse ariko ngo ntibabasha kuyigondera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’Umuceri mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko andi mafumbire bakoreshaga yagiye atakaza ubushobozi ariko ko hari iyo baherutse kubona itanga umusaruro utubutse ariko ko ihenze ku buryo badapfa kuyigondera.

Aba bahindi bo mu gishanga cya Cyabayaga giherereye mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko hari ubwoko bushya bw’ifumbire babonye butanga umusaruro mwinshi ariko ikibateye impungenge ari ibiciro byayo.

Umwe muri aba bahinzi agira ati “Iyo urebye amafumbire dusanzwe dukoresha, rwose amaze guhaga ubutaka bwo muri iki gishanga ku buryo nta musaruro ushimije tubona.”

Akomeza agira ati “Ariko hari ubundi bwoko bw’ifumbire bwageragerejwe hano ubona ko butuma umuceri uba mwiza cyane, kandi umusaruro ukiyongera, turayifuza mu gihe yaboneka bazayiduhe kandi ku giciro gito.”

Undi na we yagize ati “Bazayiduhe kuri nkunganire kugira ngo bitworohere kuyibona kandi byadufasha no kuzamuka mu buryo bw’amikoro kuko umusasruro waba wiyongereye amafaranga akaba menshi.”

Kayumba John umushakashatsi mu mushinga RWASIS ukora ubushakashatsi ku butaka avuga ko batangiye igerageza rigamije kwemeza iyi fumbire ku buryo ishobora kuzaboneka ku bwinshi, kandi ngo izashyirwa ku giciro kitabangamiye umuhinzi ndetse na nkunganire.

Ati “Nk’izindi nyongeramusaruro zose, iyi fumbire ubushakashatsi niburangira ikaboneka ko ari nziza rwose abaturage bazayihabwa muri nkunganire kandi ntawuzayikenera ngo ayibure.”

Aba bahinzi bavuga ko bahingaga by’amaburakindi  kubera ko Bacibwa intege  n’uko iyo bahinze bakoresheje ifumbire ya DAP basaruraga umusaruro udashimishije ariko ngo babonye iyo fumbire yo mu bwoko bwa NPK ivuguruye yatuma umusaruro uzamuka ukikuba hafi kabiri.

Umushakashatsi Kayumba John yamaze impungenge aba bahinzi

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 2 =

Previous Post

Inzira nshya, ibihangange bizitabira, udushya duteganyijwe,…-Amakuru udakwiye gucikwa ya TduRwanda2022

Next Post

Nyanza: Ubushinjacyaha bwasabiye Aba-Islam baregwa iterabwoba gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Nyanza: Ubushinjacyaha bwasabiye Aba-Islam baregwa iterabwoba gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira

Nyanza: Ubushinjacyaha bwasabiye Aba-Islam baregwa iterabwoba gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.