Umuturage wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yamugurishije inka yari yahawe muri gahunda ya Girinka, n’isakaro yari yahawe, none akomeje kuzahazwa n’imibereho mibi, nyamara yari yizeye ko agiye kuyisezerera.
Sibonama Phenias utuye mu Mudugudu wa Nyesonga mu Kagari ka Butansinda, avuga ko yari yahawe inka, ariko Umuyobozi w’Umudugudu akamugira inama ngo azayigurishe aguremo intama, akabyanga.
Avuga ko uwbo yabyangaga, uyu muyobozi yaje “mu rugo arayinyaga arayigurisha aguramo indi ya macye andi arayirira, indi yaguranishije araza arayishorera ayijyana ku Murenge. Yajijyanye tutabivuganye ni mu buryo bwo kuyinyaga.”
Yanahawe amabati yo gusakarisha inzu ye yari yasenywe n’ibiza, ariko agiye kuyafata aho yari yayabikije, abwirwa ko Umuyobozi w’Umudugudu wabo ndete n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bayajyanye.
Ati “Ngiye kumva numva ngo amabati yanjye Mudugudu wacu na Gitifu w’Akagari ka Butansinda ngo baraje barayafata barayajyana.”
Umuyobozi w’Umudugudu, Maniraguha Damascene, ushinjwa n’uyu muturage, avuga ko amabati koko ko yayahawe, ariko ko atahise yubaka inzu, biba ngombwa ko baba bayahaye undi wari wamaze kubaka. Ati “Niyubaka azayahabwa.”
Naho inka yari yahawe muri Girinka, ariko akaza kuyimunyaga, Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko uyu muturage yari yananiwe kuyorora, ndetse ko ari we wayitangiye.
Umukozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Kigoma, Munyakazi Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge butari buzi iki kibazo.
Ati “Tugiye gukurikirana niba harabaye uburiganya ku Mudugudu, umuturage asubizwe uburenganzira bwe.”
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10