Nyanza: Uwo bivugwa ko ari Umunyekongo arakekwaho amahano adasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo bivugwa ko akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari umaze igihe gito aba mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, arakekwaho gusambanya ihene y’umuturage nyuma yo kumufata ari kubikora.

Uyu mugabo witwa Manasi Lamazani yafatiwe mu Mudugudu wa Runyonza mu Kagari ka Masangano, Umurenge wa Busoro, aho yari amaze iminsi acumbitse ku bw’impamvu z’akazi, aho yakoreraga kompanyi yo muri aka gace.

Izindi Nkuru

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko uyu mugabo yafashwe ari gusambanya ihene y’umuturage wo muri aka gace, bagahita bamuhururiza.

Abaturage bavuga ko nyuma yuko uyu mugabo afashwe ari gukora aya mahano, habayeho kwiyambaza inzego, ndetse aza gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Busoro.

Aya makuru kandi yanemejwe na Immaculee Niwemwana wavuze ko uyu mugabo yabaga muri kariya gace ahacumbitse kandi ko atari yakahamara igihe kinini.

Uyu muyobozi yagize ati Hari Kompanyi yakoreraga kandi i umunyamahanga si Umunyarwanda ndetse yanibanaga wenyine.

Uyu muyobozi avuga ko nta makuru arambuye bazi kuri uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko, niba yaba afite umugore cyangwa atamufite kuko nta gihe kinini yari amaze acumbitse muri aka gace.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru