Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame baniyemeza kuzakomeza gahunda z’Umuryango

radiotv10by radiotv10
27/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame baniyemeza kuzakomeza gahunda z’Umuryango
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu gitaramo cyo kwishimira intsinzi ya Chairman wabo, Perezida Paul Kagame cyaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo ubusabane ndetse no kwibukiranya gahunda z’uyu Muryango kugira ngo bazakomezanye n’Intore izirusha intambwe mu kuzishyira mu bikorwa.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, nyuma y’iminsi itatu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje ibya burundu byavuye mu Matora ya Perezida wa Repubulila, bigaragaza ko Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi 99,18%.

Aba banyamuryango ba FRP-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga, bavuga ko bishimiye kuba Umukandida wabo yaregukanye intsinzi nubwo bari babyiteze kandi bakishimira amajwi yagize asatira 100%.

Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, Tumukunde Monica, avuga ko urugendo rw’amatora ya Perezida, barutangiranye na Chairman wabo Paul Kagame, kuva mu kwiyamamaza kugeza no mu matora, ndetse ko na nyuma yayo bazakomezanya mu gushyira mu bikorwa gahunda z’Umuryango zose zigamije iterambere.

Yagize ati “Nyuma yo kwizihiza intsinzi abanyamuryango bariteguye, barambaye, bambariye gutsinda biteguye gukomeza gushyira gahunda za Leta mu bikorwa ndetse n’iz’Umuryango muri rusange.”

Yavuze ko bakurikije igikundiro Chairman wabo afite mu Banyarwanda ndetse na we akaba atarigeze abatenguha na rimwe, bishimangira ko Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kugeza ku Banyarwanda ibyiza muri iyi myaka itanu iri imbere.

Vice Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Mugunga Williams, yashimiye izi ntore za Nyarugunga zakomeje kugaragaza ubushake n’imbaraga mu gushyigikira gahunda zose z’Umuryango.

Yavuze kandi ko ibi bishimangirwa no kuba Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, babaye aba mbere mu gukora igitaramo nk’iki cyo kwishimira intsinzi, kandi ko Abanyamuryango ndetse n’Abanyarwanda bose bakwiye kuyishimira.

Mugunga uvuga ko uku kwishimira intsinzi bigomba no kujyana no guterekereza ku kazi gategereje Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere, yagize ati “Iriya ntsinzi ni iyacu kuko twaramutoye kandi twasabwaga kumushyigikira.”

Muri iki gitaramo cyo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame, akaba Chairman wa FPR-Inkotanyi, cyaranzwe kandi no kubyina no gusabana mu Banyamuryango babyina zimwe mu ndirimbo zamamaye cyane mu bikorwa byo kumwamamaza, nka ‘Azabatsinda Kagame’ yagumye mu mitwe y’Abanyarwanda benshi, ndetse banataramirwa n’abahanzi barimo Jules Sentore uzwi mu njyana ya gakondo.

Byari ibyishimo gusa gusa

Umuhanzi Jules Sentore yabibafashijemo

Tumukunde Monica avuga ko kwishimira intsinzi byari ngombwa

Banakase umutsima muri ibi bihe by’umunezero
Gutarama kandi bijyanya no kwica akanyotsa
Hanatanzwe impano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Sobanukirwa iby’ingenzi ku kigo kigisha amahoro ku Isi kigiye kubakwa Rwanda n’ibyo cyitezweho

Next Post

Rutsiro: Abagabo bahishuye ibyo bakorerwa n’abagore babo bakaryumaho n’impamvu baba badashaka ko bimenyekana

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Abagabo bahishuye ibyo bakorerwa n’abagore babo bakaryumaho n’impamvu baba badashaka ko bimenyekana

Rutsiro: Abagabo bahishuye ibyo bakorerwa n’abagore babo bakaryumaho n’impamvu baba badashaka ko bimenyekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.