Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu gitaramo cyo kwishimira intsinzi ya Chairman wabo, Perezida Paul Kagame cyaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo ubusabane ndetse no kwibukiranya gahunda z’uyu Muryango kugira ngo bazakomezanye n’Intore izirusha intambwe mu kuzishyira mu bikorwa.
Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, nyuma y’iminsi itatu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje ibya burundu byavuye mu Matora ya Perezida wa Repubulila, bigaragaza ko Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi 99,18%.
Aba banyamuryango ba FRP-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga, bavuga ko bishimiye kuba Umukandida wabo yaregukanye intsinzi nubwo bari babyiteze kandi bakishimira amajwi yagize asatira 100%.
Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, Tumukunde Monica, avuga ko urugendo rw’amatora ya Perezida, barutangiranye na Chairman wabo Paul Kagame, kuva mu kwiyamamaza kugeza no mu matora, ndetse ko na nyuma yayo bazakomezanya mu gushyira mu bikorwa gahunda z’Umuryango zose zigamije iterambere.
Yagize ati “Nyuma yo kwizihiza intsinzi abanyamuryango bariteguye, barambaye, bambariye gutsinda biteguye gukomeza gushyira gahunda za Leta mu bikorwa ndetse n’iz’Umuryango muri rusange.”
Yavuze ko bakurikije igikundiro Chairman wabo afite mu Banyarwanda ndetse na we akaba atarigeze abatenguha na rimwe, bishimangira ko Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kugeza ku Banyarwanda ibyiza muri iyi myaka itanu iri imbere.
Vice Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Mugunga Williams, yashimiye izi ntore za Nyarugunga zakomeje kugaragaza ubushake n’imbaraga mu gushyigikira gahunda zose z’Umuryango.
Yavuze kandi ko ibi bishimangirwa no kuba Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, babaye aba mbere mu gukora igitaramo nk’iki cyo kwishimira intsinzi, kandi ko Abanyamuryango ndetse n’Abanyarwanda bose bakwiye kuyishimira.
Mugunga uvuga ko uku kwishimira intsinzi bigomba no kujyana no guterekereza ku kazi gategereje Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere, yagize ati “Iriya ntsinzi ni iyacu kuko twaramutoye kandi twasabwaga kumushyigikira.”
Muri iki gitaramo cyo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame, akaba Chairman wa FPR-Inkotanyi, cyaranzwe kandi no kubyina no gusabana mu Banyamuryango babyina zimwe mu ndirimbo zamamaye cyane mu bikorwa byo kumwamamaza, nka ‘Azabatsinda Kagame’ yagumye mu mitwe y’Abanyarwanda benshi, ndetse banataramirwa n’abahanzi barimo Jules Sentore uzwi mu njyana ya gakondo.
RADIOTV10