• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

radiotv10by radiotv10
17/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Israel kiravuga ko ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’iminsi itanu gusa cyivuganye Abajenerali batatu mu gisirikare cya Iran barimo uwari Umugaba Mukuru wacyo, cyishe Umugaba Mukuru mushya wari washyizweho, Maj Gen Ali Shadmani wari uyoboye urugamba.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Igisirikare cya Israel cyari cyigambye ko mu bitero byacyo bya rutura, kivuganye Abajenerali batatu bari basanzwe bari mu bushorishori mu buyobozi bw’Igisirikare cya Iran.

Muri aba Bajenerali bivuganywe na Israel muri ibi bitero, barimo Major General Mohammad Bagheri wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, Igisirikare cya Israel cyemeje ko uwari wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, na we cyamwivuganye.

Ubutumwa bwatanzwe n’Igisirikare cya Israel, bugira buti “Ku nshuro ya kabiri mu minsi itanu, IDF yakukuyeho Umugaba Mukuru w’Ingabo mu gihe cy’intambara, umuyobozi wo hejuru w’ubutegesi bw’igisirikare.”

Igisirikare cya Israel cyakomeje kivuga ko Maj Gen Ali Shadmani yari umwe mu basirikare bo hejuru akaba n’Umujyanama wa hafi mu bya gisirikare w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Hosseini Khamenei.

Maj Gen Ali Shadmani yiciwe mu bitero by’Igisirikare cya Israel byagabwe muri Tehran yo hagati nyuma yo kumenya amakuru yizewe y’aho aherereye.

Abandi Bajenerali bivuganywe na Israel mu cyumweru gishize, ni Major Gen. Hossein Salami wari Umugaba Mukuru wa IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps) ndetse na Major general Gholam Ali Rashid wari Umugaba Mukuru w’Ibikorwa by’Ubutabazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + eight =

Previous Post

Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo

Next Post

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.