Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wagizwe Alex Kamuhire wasimbuye Obadiah Biraro wari umaze imyaka 10 kuri uyu mwanya.
Ibi bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame aho yashyize mu myanya abayobozi bashya.
Obadiah Biraro wasimbuwe na Alex Kamuhire, yari Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva tariki 01 Kamena 2011 mu gihe icyo gihe yari amaze imaka itandatu (6) ari Umugenzuzi Mukuru Wungirije.
Mu bandi bashyizwe mu myanya, barimo Uwacu Julienne wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe agashami ko Kwigira (Executive Director/Community resilience Department) muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Insingano Mboneragihugu.
Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo, yaherukaga kuba ayoboye Ikigega cyari gishinzwe gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye cya FARG giherutse gukurwaho.
Nanone kandi Nadine Umutoni Gatsinzi wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana.
Inama y’Abaminisitiri kandi yagize ACP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.
ACP Rose Muhisoni wari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe Imikoranire ya Polisi n’Abaturage, Community Policing, agiye muri RCS asimbuye Jeanne Chantal Ujeneza wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.