Wednesday, September 11, 2024

Nyuma y’imyaka 30 uracyatemba itoto ariko njye ndashaje- Obama abwira umugore we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Barack Hussein Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, udahwema kugaragaza urwo akunda umugore we Michelle LaVaughn Robinson Obama, yavuze ko agitemba itoto nk’iryo yari afite mu myaka 30 ishize ubwo bashyingiranwaga.

Barack Obama yabitangaje mu butumwa bwo kwishimira isabukuru y’imyaka 30 bamaze bashyingiranywe.

Yagize ati “Michelle, nyuma y’imyaka 30 sinzi impamvu ugisa nkuko wasaga ariko njye akaba atari ko nkisa. Sinzi impamvu nakwegukanye uriya munsi. Uri umugore mwiza nasabye mu buzima bwanjye. Isabukuru nziza mukundwa.”

Barack Obama n’umugore we Michelle Obama basezeranye tariki 03 Ukwakira 1992 nyuma y’umwaka umwe bari bamaze batangiye urugendo rw’urukundo.

Michelle Obama na we yifurije umugabo we isabukuru nziza y’urushako, akoresheje amagambo asize umunyu.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku mugabo nkunda! Iyi myaka 30 yabaye iy’umunezero, kandi iteka nishimira kuba umba hafi. Nzahorana nawe iteka ryose. Ndagukunda Barack Obama.”

Obama n’umugore we Michelle ntibahwema kugaragaza urukundo bakundana, byumwihariko ubwo uyu mugabo wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za America, yasezeraga muri White House, yavuze ko kugira ngo abashe kugera ku ntego ze ku ngoma ye, yabifashijwemo n’umugore we.

Icyo gihe ubwo yashimiraga umugore we, yafashwe n’ikiniga, kwihangana biramunanira araturika ararira amarira y’umunezero.

Obama na Michelle ubwo bakoraga ubukwe
Byari ibyishimo
Barishimira imyaka 30 bamaze bashyingiranywe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist