Kayonza: Banze kugurana iterambere umuco, ngo gusangira ku muheha ntibazabicikaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruyonza mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ko nta terambere rizaza ngo ribace ku gusangira ku muheha umwe kuko basanze ari wo muco, ngo ibyo kudasangira babihariye abanyamujyi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye aba baturage ahagana saa tanu z’amanywa, yasanze umuheha uri kunyarira iryinyo, basangira urwagwa n’ikigage mu tujerekani, umwe agasoma agahereza umwegereye.

Izindi Nkuru

Bavuga ko kuba basangira ku muheha umwe ntakibazo babibonamo kuko ari wo muco basanze kandi ko badateze kuwutezukaho, yewe ngo n’iby’uburwayi bivugwa bo ntacyo bibabwiye.

Umwe ati “Ni wo muco wa cyera twasanze. Nta burwayi tujya twikanga mu cyaro. Uburwayi buba mu mujyi.”
Mugenzi we avuga ko nta muturage wishisha undi ku buryo hari uwakwikanga ko yamwanduza indwara, ati “Twe tuba tuziranye ariko mu mujyi abantu baba ari benshi. Twe tuba twizeranye.”

Undi avuga ko ubusanzwe umuntu asangira n’umuvandimwe we cyangwa inshuti ku buryo adashobora kumugiraho impungenge ko yamwanduza indwara.

Ati “Hano umuntu asangira na murumuna we cyangwa mukuru we. Hano ni umuryango turimo, umuntu uturutse ahandi ntabwo twamuhaho.”

Bavuga ko kandi badashobora kugurana iterambere umuco nyarwanda, kuko gusangira ku muheha, ari umuco basanze uriho kandi ko utuma buri umwe yibona muri mugenzi we.

Undi ati “Uko byagenda kose, nubwo haza iterambere bitewe na viziyo tugenda tuzamo y’igihugu cyangwa y’Isi, ariko gusangira ni umuco nyarwanda dukomeyeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco yanenze aba baturage bagifite imyumvire nk’iyi mu gihe hagenda haduka indwara zinyuranye zisaba abantu kwitwararika bakirinda ibintu byatuma banduzanya.

Yagarutse ku ndwara ya COVID-19 isanzwe yandurira mu bikorwa nk’ibi byo gusangira, abibutsa ko iyi ndwara igihari bityo ko bakwiye kubihagarika.

Ati “Turabagira inama tubabwira ko iyo myitwarire ishyira ubuzima bwabo mu kaga, tunabasaba kudakomeza iyo myitwarire kuko kuba umuturage yumva ko yasangira na mugenzi we ku muheha, biba bisobanuye yuko usibye na COVID, n’izindi ndwara zandura ashobora kuzanduriramo.”

Ikibazo cy’abaturage basangirira ku muheha umwe, kiracyagaragara no mu bindi bice byo muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, aho benshi bemeza ko badateze kubicikaho kuko ari umuco.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru