Mu gihe Sudani yujuje imyaka ibiri iri mu ntambara y’abenegihugu barwanirwa ubutegetsi, Imiryango itabara imbabare muri iki Gihugu yatanze impuruza ku byago bikomeye biterwa n’iyi ntambara igenda igira ubukana.
Iyi miryango ivuga ko gukara kw’iyi ntambara nubwo kurushaho gukara ari na ko ubufasha bugera ku baturage babukeneye bukomeza kuba iyanga, ku buryo biteye impungenge ko ubuzima bw’abaturage bwarushaho kujya mu kangaratete.
Iyi miryango ivuga ko abashobora guhura n’akaga cyane, ari abo mu Murwa Mukuru i Khartoum washegeshwe bikomeye n’iyi ntambara, nkuko Sheldon Yett Uhagarariye UNICEF muri Sudani yabitangaje.
Yagize ati “Ubufasha bwatangiye kutugeraho, ariko ni bucye cyane, kandi ababukeneye ni bwnshi cyane, rero biteye impungenge.”
Umujyi wa Khartoum, ni hamwe mu hibasiwe cyane n’intambara yatangiye ku wa 15 Mata 2023, yatewe n’amakimbirane akomeye yo kurwanira ubutegetsi hagati y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe wa gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi 20, nubwo imibare nyayo y’abapfuye bikekwa ko iruta cyane iyo yatangajwe.
Nubwo ingabo za Sudani ziherutse kongera gufata Khartoum, gusubira mu buzima busanzwe biracyari kure, kuko Umutwe wa RSF ugifite ibindi bice binini by’Igihugu, cyane cyane Intara ya Darfur, hagikomeje ubwicanyi, aho Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko abasivile barenga 300 bishwe mu mpera z’icyumweru gishize gusa.
Yett yagize ati “Abantu ntibazi ikigiye gukurikiraho, bumvaga ko ibintu bigiye gusubira mu buryo, ariko baracyafite ubwoba, kuko bacyumva ibisasu biturika mu mujyi, ibyo bikabashyira mu kaga gakomeye.”
Ishusho rusange y’ibibera muri Sudani ikomeje kuba mbi cyane, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (World Food Programme), aho rivuga ko hafi miliyoni 25 z’abantu, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Sudani, bari mu kaga k’inzara ikabije, mu gihe abasaga miliyoni eshatu bamaze guhunga Igihugu, bashakisha ubuhungiro mu Bihugu bihana imbibi na Sudani birimo Cadi na Misiri.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10