Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ugezweho muri Gospel Nyarwanda yahishuye ibitari bizwi ku rugendo rwe rwa muzika

radiotv10by radiotv10
18/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi ugezweho muri Gospel Nyarwanda yahishuye ibitari bizwi ku rugendo rwe rwa muzika
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uri mu bagezweho mu buhanzi bw’indirimbo zaririmbiwe Nyagasani, avuga ko atakuranye inzozi zo kuba umuhanzi, ahubwo ko na we byaje bimutunguye, kuko yumvaga intego ze ari ukuzakora imirimo isanzwe.

Uyu muhanzi ufite igitaramo kuri Pasika kuri iki Tyumweru tariki 20 Mata 2025, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe ibanga akoresha agakora ibitaramo binini byitabirwa ku rwego rwo hejuru kandi ari umuhanzi utamaze imyaka myinshi.

Ni nyuma yuko umwaka ushize na bwo yakoze igitaramo muri BK Arena akayuzuza, bityo ko akwiye gusangiza abandi bahanzi ibanga akoresha kugira ngo ibi abigereho.

Yagize ati “Mu by’ukuri ibi bintu byarantunguye sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi, nari mfite inzozi zo kwiga nkazikorera imirimo itandukanye kugira ngo mbone amafaranga. Ibintu nabaga mu rusengero ndirimba nk’uko abandi baririmba, nyuma ya Covid nsohoye indirimbo abantu barayikunda. Ni kumwe Imana ikwikundira ikakwihera, abantu barayikunze baranshyigikira na n’ubu.”

Akomeza avuga ko bitewe n’ubunararibonye bucye afite, adashobora kugira inama yagira abandi bahanzi.

Ati “Mu by’ukuri nta banga, naba nkubeshye pe gusa nyuma y’imyaka 20 cyangwa icumi nzaba mfite inama yo kugira abandi bahanzi, imyaka ibiri itatu maze mu byo nkora haracyarimo amakosa ndacyari kwiga uko ibintu babikora wenda inama natanga nabwira umuntu ngo ntucike intege ku nzozi zawe.”

Chryso Ndasingwa utaramara igihe kinini yunjiye mu buhazi, nimwe mu bahanzi bamaze kubaka igikundiro mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, akaba afite igitaramo kizaba kuri iki Cyumweru, kizaba kirimo abandi bahanzi bazwi nka True Promesses, Papy Clever na Dorcas ndetse na Arsene Tuyi.

Chriso ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Gosple Nyarwanda
Mu kiganiro n’Itangazamakuru

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Icyo Rayon isaba nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Mukura n’icyo izakora nikitubahirizwa

Next Post

Abakinnyi ba Muhazi United mbere yo guhura na Rayon bahawe akanozangendo

Related Posts

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

by radiotv10
23/05/2025
0

Agape Choir yo mu Itorero rya ADEPR inafite igitaramo iri gutegura, irasaba nri makorali kuzacyitabira kandi akajya yitabira ibikorwa nk’ibi...

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

by radiotv10
22/05/2025
0

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, agiye kuba uwa mbere w’Umunyafurika uzayobora ibirori bya ‘Nickelodeon Kids’ Choice Awards’ bizatangirwa muri...

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

by radiotv10
22/05/2025
0

Hagiye hanze amakuru ataramenyekanye ku ndirimbo ‘Mami’ y’umuhanzi Ross Kana, avuga ko mugenzi we Bruce Melodie yifuje kuyijyamo, ariko uyu...

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

by radiotv10
21/05/2025
0

Frank Rukundo wamamaye Frank Joe muri muzika nyarwanda unazwi mu kumurika imideri no muri sinema, yatangaje ko yapfushije umugore we...

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

by radiotv10
20/05/2025
0

Umuhanzi Igor Mabano umaze igihe adasohora indirimbo, yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange ko agiye gushyira hanze iyo...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakinnyi ba Muhazi United mbere yo guhura na Rayon bahawe akanozangendo

Abakinnyi ba Muhazi United mbere yo guhura na Rayon bahawe akanozangendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.