Nyuma y’imyaka irindwi bongeye kunezaza amatwi y’Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Meddy uherutse kwiyegurira Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo mu myaka irindwi ishize, bashyize hanze indi ikomeje gutangarirwa na benshi kubera ubwiza bwayo.

Ni indirimbo bise ‘Niyo ndirimbo’ yasohokanye n’amashusho yayo, ikaba iri kuri YouTube Channel ya Meddy, yumvikanama amagambo y’amashimwe abantu baba bakwiye gutura Imana.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Meddy yamenyesheje abantu ko indirimbo yamaze kugera hanze, aho yakoresheje amwe mu magambo ayigize. Yagize ati “Amaso yanjye yabonye ubwiza bwawe.”

Ni indirimbo yashituye benshi bagaragaje ko bayikunze dore ko nyuma y’amasaha 12 gusa igiye hanze, yari imaze kurebwa n’abantu bagera mu bihumbi 200 kuri YouTube.

Aba bahanzi bombi baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari bamaze imyaka irindwi bakoranye indi ndirimbo yo kuramya Imana, bise ‘Ntacyo nzaba’ yafashije imitima ya benshi.

Ni nyuma kandi y’igihe Umuhanzi Meddy atangaje ko yakiriye agakiza atazongera kuririmba indirimbo zisanzwe.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru