Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma yo gufatana kanyanga abarimo utaruzuza imyaka y’ubukure Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa

radiotv10by radiotv10
28/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyuma yo gufatana kanyanga abarimo utaruzuza imyaka y’ubukure Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ifatanye abantu batandatu litiro 730 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, yaburiye abishoye mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kubihagarika kuko hashyizwe imbaraga mu kubirwanya.

Aba bantu batandatu bafashwe, barimo umwana ufite imyaka iri munsi ya 18, aho bafatiwe mu Mudugudu wa Gacyamo mu Kagari ka Rugali mu Murenge wa Rwerere.

Aba bantu batandatu bafatanywe kandi ibilo 18 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi, aho ibi biyobyabwenge bari babivanye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Nyuma yo gufatwa, aba bantu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Butaro mu Karere ka Burera, naho abandi bahise batoroka, bakaba bakomeje gushakishwa na Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko aba bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

SP Mwiseneza Jean Bosco yaburiye abishoye mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ko Polisi y’u Rwanda yabahagurukiye, bityo ko bakwiye kubihagarika mu maguru mashya.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa bibi byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka burundu, kuko bitazabahira polisi yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwabyo, kandi turabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Polisi y’u Rwanda kandi yakunze kuvuga ko ibiyobyabwenge biri no mu bizamura ibindi byaha, kuko ababinyoye banisanga mu bindi bikorwa bibi, birimo urugomo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Kigali: Ibisobanuro by’umugore ukurikiranyweho gukubita umugabo we agapfa

Next Post

Hagarutswe ku bimenyetso byisumbuye by’imikorenire ya FDLR na FARDC byatanzwe n’abaherutse gushyikirizwa u Rwanda

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagarutswe ku bimenyetso byisumbuye by’imikorenire ya FDLR na FARDC byatanzwe n’abaherutse gushyikirizwa u Rwanda

Hagarutswe ku bimenyetso byisumbuye by’imikorenire ya FDLR na FARDC byatanzwe n’abaherutse gushyikirizwa u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.